Kinyarwanda Luke 2:1-20
Nuko muri iyo minsi itegeko riva kwa Kayisari Awugusito, ngo abo mu bihugu bye bose bandikwe. Uko ni ko kwandikwa kwa mbere, kwabayeho Kureniyo ategeka i Siriya. Bose bajya kwiyandikisha, umuntu wese ajya mu mudugudu w'iwabo. Yosefu na we ava i Galilaya mu mudugudu w'i Nazareti, ajya i Yudaya mu mudugudu wa Dawidi witwa i Betelehemu, kuko yari uwo mu nzu ya Dawidi no mu muryango we, ajya kwiyandikishanya na Mariya, uwo yasabye, wari utwite. Bakiri iyo, igihe cye cyo kubyara kirasohora, abyara umuhungu w'imfura, amworosa imyenda y'impinja amuryamisha mu muvure w'inka, kuko bari babuze umwanya mu icumbi. Muri icyo gihugu harimo abungeri bararaga ku gikumba, bahindana kurinda umukumbi wabo. Nuko marayika w'Umwami Imana abahagarara iruhande, ubwiza bw'Umwami burabagirana bubagota impande zose, bagira ubwoba bwinshi. Marayika arababwira ati "Mwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bw'umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose, kuko uyu munsi Umukiza abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba Kristo Umwami. Iki ni cyo kiri bubabere ikimenyetso ni uko muri busange umwana w'uruhinja yoroshwe imyenda y'impinja, aryamishijwe mu muvure w'inka." Muri ako kanya haboneka ingabo zo mu ijuru nyinshi ziri kumwe na marayika uwo, zisingiza Imana ziti "Mu ijuru icyubahiro kibe icy'Imana, No mu isi amahoro abe mu bo yishmira." Abamarayika bamaze gusubira mu ijuru, abungeri baravugana bati "Nimuze tujye i Betelehemu, turebe ibyabayeyo, ibyo Umwami Imana itumenyesheje." Bagenda bihuta, basanga Mariya na Yosefu n'umwana w'uruhinja aryamishijwe mu muvure w'inka. Babibonye babatekerereza iby'uwo mwana, nk'uko babibwiwe. Ababumvise bose batangazwa n'ibyo abungeri bababwiye. Ariko Mariya abka ayo magambo yose mu mutima we, akajya ayatekereza. Maze abungeri basubirayo bahimbaza bashima Imana ku byo bumvise byose no ku byo babonye, nk'uko babibwiwe.