Yh 1

Jambo yabaye umuntu

1 Mbere ya byose uwitwa Jambo yari ariho. Jambo uwo yari kumwe n'Imana kandi yari Imana. 2 Yari kumwe n'Imana mbere ya byose. 3 Ibintu byose byabayeho kubera we, nta na kimwe cyabayeho kitabimukesha. 4 Muri we harimo ubugingo kandi ubwo bugingo bwari urumuri rw'abantu. 5 Nuko urwo rumuri ruboneshereza mu mwijima, umwijima ntiwarutsinda. 6 Habayeho umuntu watumwe n'Imana akitwa Yohani. 7 Yaje ari umugabo wo guhamya iby'urwo rumuri, kugira ngo atume bose barwemera. 8 Si we wari urumuri ahubwo yazanywe no guhamya ibyarwo. 9 Jambo ni we rumuri nyakuri rwaje ku isi, maze rumurikira umuntu wese. 10 Yari ku isi kandi isi yabayeho kubera we, nyamara isi ntiyamumenya. 11 Yaje mu bye ariko abe ntibamwakira. 12 Nyamara abamwakiriye bose bakemera uwo ari we, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana. 13 Kuba abana b'Imana ntibiva ku buryo busanzwe bwo kubyara, cyangwa ngo biterwe n'icyifuzo cy'umubiri cyangwa n'ubushake bw'umuntu, ahubwo babyarwa n'Imana. 14 Jambo yabaye umuntu aba hagati muri twe, yuzuye ubuntu n'ukuri. Nuko tubona ikuzo rye, ari ryo kuzo Umwana w'ikinege akomora kuri Se. 15 Yohani ahamya ibye ararangurura ati: “Nguyu uwo navugaga nti: ‘Uje nyuma yanjye aranduta kuko yahozeho mbere yanjye.’ ” 16 Twese twahawe ku migisha ye isendereye, kandi tugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi. 17 Amategeko yanyujijwe kuri Musa, naho ubuntu n'ukuri byo byaje binyujijwe kuri Yezu Kristo. 18 Nta muntu wigeze abona Imana, ahubwo Umwana w'ikinege uhorana na Se ni we wayimenyekanishije.

Guhamya kwa Yohani Mubatiza

19 Dore ibyo Yohani yahamije, ubwo Abayahudi b'i Yeruzalemu batumaga abatambyi n'Abalevi kumubaza bati: “Uri nde?” 20 Abasubiza atishisha aranaberurira ati “Si jye Kristo.” 21 Nuko baramubaza bati: “None se uri nde? Ese uri Eliya?” Ati: “Sindi we.” Baramubaza ati: “Mbese uri wa Muhanuzi?” Ati: “Oya.” 22 Noneho baramubaza bati: “None se uri nde kugira ngo tubone icyo dusubiza abadutumye? Ese ibyawe ubivugaho iki?” 23 Arabasubiza ati: “Ndi urangururira ijwi mu butayu ati: ‘Nimuringanize inzira ya Nyagasani’, nk'uko umuhanuzi Ezayi yabivuze.” 24 Abari batumwe bari abo mu Bafarizayi. 25 Nuko baramubaza bati: “Kuki ubatiza niba utari Kristo cyangwa Eliya, cyangwa wa Muhanuzi?” 26 Yohani arabasubiza ati: “Jyewe mbatirisha amazi, nyamara muri mwe hari uwo mutazi. 27 Yaje nyuma yanjye, ariko ntibinkwiriye no gupfundura agashumi k'urukweto rwe.” 28 Ibyo byabereye i Betaniya, iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani aho Yohani yabatirizaga.

Yezu Umwana w'intama w'Imana

29 Bukeye Yohani abona Yezu aje amusanga, maze aravuga ati: “Dore Umwana w'intama w'Imana ukuraho ibyaha by'abantu bo ku isi! 30 Uyu ni we navugaga nti: ‘Nyuma yanjye haje umuntu unduta, kuko yahozeho mbere yanjye.’ 31 Nanjye mbere sinari nzi uwo ari we, ariko icyatumye nza mbatirisha amazi kwari ukugira ngo agaragarizwe Abisiraheli.” 32 Nuko Yohani arahamya ati: “Nabonye Mwuka w'Imana amanuka ava mu ijuru asa n'inuma, maze aguma kuri we. 33 Jye sinari nzi uwo ari we, ariko Imana yantumye kubatirisha amazi yari yarambwiye iti: ‘Uwo uzabona Mwuka amumanukiyeho maze akamugumaho, ni we ubatirisha Mwuka Muziranenge.’ 34 Narabyiboneye none ndahamya ko uwo ari we Mwana w'Imana.”

Abigishwa ba mbere ba Yezu

35 Bukeye Yohani akaba ahagararanye na babiri mu bigishwa be. 36 Abonye Yezu ahita aravuga ati: “Dore Umwana w'intama w'Imana!” 37 Bumvise avuga atyo, abo bigishwa bombi bahita bakurikira Yezu. 38 Yezu arahindukira abona bamukurikiye, arababaza ati: “Murashaka iki?” Baramusubiza bati: “Rabi (risobanurwa ngo ‘Mwigisha’), ucumbitse he?” 39 Arabasubiza ati: “Nimuze muharebe!” Nuko baragenda babona aho yari acumbitse, maze uwo munsi bagumana na we. Hari mu masaa kumi. 40 Andereya uva inda imwe na Simoni Petero, yari umwe muri babiri bumvise ibyo Yohani avuze maze bagakurikira Yezu. 41 Uwo abanza gushaka umuvandimwe we Simoni, amubonye aramubwira ati: “Twabonye Mesiya” (risobanurwa ngo “Kristo”), 42 maze amugeza kuri Yezu. Yezu amwitegereje aravuga ati: “Uri Simoni mwene Yohani, ariko uzitwa Kefa.” Kefa risobanurwa ngo “Petero”.

Yezu ahamagara Filipo na Natanayeli

43 Bukeye Yezu yiyemeza kujya muri Galileya, ahura na Filipo aramubwira ati: “Nkurikira!” 44 Filipo yari uw'i Betsayida, iwabo wa Andereya na Petero. 45 Filipo abona Natanayeli aramubwira ati: “Twabonye wa muntu uvugwa mu Mategeko yanditswe na Musa no mu byanditswe n'abahanuzi. Uwo ni Yezu mwene Yozefu w'i Nazareti.” 46 Nuko Natanayeli aramubaza ati: “Mbese hari ikintu cyiza cyakomoka i Nazareti?” Filipo aramusubiza ati: “Ngwino urebe!” 47 Yezu abonye Natanayeli aje amusanga aravuga ati: “Dore Umwisiraheli nyakuri utagira uburiganya.” 48 Natanayeli aramubaza ati: “Wamenye ute?” Yezu aramusubiza ati: “Filipo ataraguhamagara, igihe wari munsi y'igiti cy'umutini nari nakubonye.” 49 Natanayeli aramubwira ati: “Mwigisha, koko ni wowe Mwana w'Imana, ni wowe Mwami w'Abisiraheli.” 50 Yezu ati: “Mbese unyemejwe n'uko nkubwiye nti ‘Nakubonye munsi y'umutini?’ Uzabona ibiruta ibyo.” 51 Nuko yungamo ati: “Ndakubwira nkomeje ko uzabona ijuru rikingutse, ubone n'abamarayika b'Imana bazamukira kandi bamanukira ku Mwana w'umuntu.”

Yh 2

Ubukwe bw'i Kana

1 Ku munsi wa gatatu haba ubukwe i Kana ho muri Galileya, na nyina wa Yezu yari aburimo, 2 Yezu n'abigishwa be na bo bari babutumiwemo. 3 Nuko nyina wa Yezu abonye ko divayi ishize aramubwira ati: “Nta divayi bagifite.” 4 Yezu aramusubiza ati: “Mubyeyi, ibyo ubinzanyemo ute? Igihe cyanjye ntikiragera.” 5 Nyina abwira abahereza ati: “Icyo ababwira cyose mugikore.” 6 Aho hari intango esheshatu zibajwe mu mabuye zashyiriweho umuhango wa kiyahudi wo kwihumanura, buri ntango ikuzuzwa n'ibibindi bivoma nka bine cyangwa bitanu. 7 Yezu arababwira ati: “Nimwuzuze izo ntango amazi.” Barazuzuza bageza ku rugara. 8 Hanyuma arababwira ati: “Noneho nimudahe mushyīre umusangwa mukuru.” Baramushyīra. 9 Umusangwa mukuru asogongera ayo mazi yamaze guhinduka divayi ntiyamenya aho iturutse, icyakora abahereza bari badashye amazi bo bari bahazi. Nuko ahamagara umukwe 10 aramubwira ati: “Ubusanzwe umuntu wese abanza gutanga divayi nziza, hanyuma abantu bamara guhaga, akazana itari nziza nk'iya mbere, naho wowe wagumanye inziza kugeza magingo aya!” 11 Icyo gitangaza kimuranga Yezu yagikoze i Kana ho muri Galileya, kiba icya mbere yakoze kigaragaza ikuzo rye. Ni cyo cyatumye abigishwa be bamwemera. 12 Hanyuma aramanuka agera i Kafarinawumu, we na nyina n'abavandimwe be n'abigishwa be bahamara igihe gito.

Yezu yirukana abacururizaga mu Ngoro y'Imana

13 Umunsi wa Pasika y'Abayahudi wegereje, Yezu ajya i Yeruzalemu. 14 Ageze mu rugo rw'Ingoro y'Imana ahasanga abacuruzaga inka n'intama n'inuma, n'abari bicaye bavunja amafaranga. 15 Abohekanya imigozi ayigira nk'ikiboko bose abamenesha mu rugo rw'Ingoro, yirukanamo n'intama n'inka zabo, asandaza amafaranga y'abavunjaga ahirika n'ameza yabo. 16 Abwira abacuruzaga inuma ati: “Nimuzivane hano! Inzu ya Data ntimukayigire isoko!” 17 Abigishwa be bibuka ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Ishyaka ngirira Ingoro yawe rirambaga.” 18 Noneho Abayahudi baramubaza bati: “Uratanga kimenyetso ki kitwemeza ko wemerewe gukora bene ibyo?” 19 Yezu arabasubiza ati: “Nimusenye iyi ngoro, nzongera nyubake mu minsi itatu.” 20 Abayahudi bati: “Dorere, iyi Ngoro yubatswe mu myaka mirongo ine n'itandatu, nawe ngo wakongera kuyubaka mu minsi itatu?” 21 Icyakora ingoro yavugaga ni umubiri we. 22 Aho amariye kuzuka mu bapfuye, abigishwa be bibutse ko ibyo yari yarabivuze, maze bemera Ibyanditswe kandi bemera ijambo Yezu yari yavuze.

Yezu azi imigambi ya buri muntu

23 Igihe Yezu yari i Yeruzalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi bamwemejwe n'ibitangaza babonye akora. 24 Nyamara Yezu ntiyabagirira icyizere, kuko we yari azi abantu bose. 25 Byongeye kandi ntiyari akeneye gusiganuza ibyerekeye abantu, kuko yari asanzwe azi imigambi ya buri muntu.

Yh 3

Yezu na Nikodemu

1 Mu ishyaka ry'Abafarizayi harimo umuntu witwaga Nikodemu, akaba umwe mu bayobozi b'Abayahudi. 2 Nijoro asanga Yezu aramubwira ati: “Mwigisha, tuzi ko uri umwigisha watumwe n'Imana tubyemejwe n'ibitangaza ukora. Nta wabasha kubikora Imana itari kumwe na we.” 3 Yezu aramusubiza ati: “Ndakubwira nkomeje ko umuntu utavutse ubwa kabiri atabasha kubona ubwami bw'Imana.” 4 Nikodemu aramubaza ati: “Umuntu yabasha ate kuvuka kandi akuze? Mbese yabasha gusubira mu nda ya nyina akongera kuvuka?” 5 Yezu aramusubiza ati: “Ndakubwira nkomeje ko umuntu utabyawe n'amazi na Mwuka w'Imana, atabasha kwinjira mu bwami bwayo. 6 Ikibyarwa n'umubiri kiba ari umubiri, naho ikibyarwa na Mwuka kiba ari umwuka. 7 Ntutangazwe n'uko nakubwiye nti: ‘Mugomba kuvuka ubwa kabiri.’ 8 Umuyaga uhuhira aho ushaka, ukumva uhuha ariko ntumenye aho uva cyangwa aho ujya. Ni na ko bimera ku muntu wese wabyawe na Mwuka.” 9 Nikodemu aramubaza ati: “Ibyo bishoboka bite?” 10 Yezu aramusubiza ati: “Ukaba uri umwigisha mu Bisiraheli ntumenye ibyo? 11 Ndakubwira nkomeje ko tuvuga ibyo tuzi kandi tugahamya ibyo twiboneye, nyamara ntimwemera ibyo duhamya. 12 Nababwiye ibiba ku isi ntimwabyemera, none se nimbabwira ibiba mu ijuru muzabyemera mute? 13 Nta wigeze azamuka ngo ajye mu ijuru, keretse uwamanutse ava mu ijuru ari we Mwana w'umuntu. 14 Kandi nk'uko Musa yashyize inzoka hejuru ari mu butayu akayimanika ku giti, ni ko n'Umwana w'umuntu agomba gushyirwa hejuru, 15 kugira ngo umwizera wese ahabwe ubugingo buhoraho.” 16 Imana yakunze cyane abantu bo ku isi yose, ku buryo yatanze Umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese adapfa burundu, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. 17 Imana ntiyatumye Umwana wayo ku isi ngo acire iteka abo ku isi, ahubwo kwari ukugira ngo abakize. 18 Uwizera Umwana w'Imana ntiyigera acirwa iteka, naho utamwizera aba amaze kuricirwa kuko atizeye Umwana w'ikinege w'Imana. 19 Dore igituma abantu bacirwa iteka: ni uko urumuri rwaje ku isi maze abantu bikundira umwijima kuruta umucyo, kuko ibyo bakora ari bibi. 20 Umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza ahabona kugira ngo ibyo akora bitagawa. 21 Nyamara ukora iby'ukuri ajya ahabona, kugira ngo ibyo yakoze bigaragare ko byakozwe uko Imana ishaka.

Yezu na Yohani Mubatiza

22 Hanyuma y'ibyo Yezu ajyana n'abigishwa be mu ntara ya Yudeya, bamaranayo iminsi abatiza abantu. 23 Yohani na we yabatirizaga ahitwa Enoni hafi y'i Salimu, kuko hari amazi menshi abantu bakaza kuhabatirizwa. 24 Ubwo Yohani yari atarafatwa ngo afungwe. 25 Nuko abigishwa ba Yohani bajya impaka n'undi Muyahudi ku byerekeye imihango yo kwihumanura. 26 Basanga Yohani baramubwira bati: “Mwigisha, wa wundi wari kumwe nawe hakurya ya Yorodani, uwo wahamyaga uwo ari we, dore na we arabatiza kandi abantu bose baramusanga.” 27 Yohani arabasubiza ati: “Nta cyo umuntu abasha kwiha kirenze icyo Imana yamugeneye. 28 Mwebwe ubwanyu mwambera abagabo b'ibyo navuze nti: ‘Jyewe sindi Kristo ahubwo ndi uwatumwe kumubanziriza.’ 29 Umukwe ni we nyir'umugeni, naho uherekeza umukwe amuhagarara iruhande akamutega amatwi maze akanyurwa no kumva ijwi rye. Nguko uko ibyishimo byanjye bisendereye. 30 We agomba gukuzwa naho jye ngaca bugufi.”

Yezu aturuka mu ijuru

31 Uturuka mu ijuru asumba byose, naho uturuka ku isi ni uw'isi kandi avuga iby'isi. Uturuka mu ijuru we asumba byose, 32 ibyo yiboneye kandi yiyumviye ni byo ahamya, ariko nta wemera ibyo ahamya. 33 Icyakora uwemera ibyo ahamya aba yemeje ko ibyo Imana ivuga ari ukuri. 34 Uwatumwe n'Imana avuga ubutumwa bwayo, kuko Imana itanga Mwuka wayo itazigama. 35 Umwana w'Imana akundwa na Se kandi Se yamweguriye byose. 36 Uwemera Umwana w'Imana aba abonye ubugingo buhoraho, naho utamwumvira ntazabona ubwo bugingo, ahubwo Imana izagumya imurakarire.

Yh 4

Yezu n'Umunyasamariyakazi

1 Abafarizayi bumva ko Yezu yunguka abigishwa, kandi ko abatiza abantu benshi kuruta Yohani – 2 nyamara si Yezu wabatizaga ahubwo ni abigishwa be. 3 Nuko rero Yezu ava muri Yudeya asubira muri Galileya. 4 Kugira ngo agereyo yagombaga kwambukiranya intara ya Samariya. 5 Nuko agera mu nkengero z'umujyi wa Sikara muri iyo ntara, hafi y'isambu Yakobo yari yarahaye umuhungu we Yozefu. 6 Aho hari iriba rya Yakobo. Nuko Yezu yicara ku iriba kuko yari yananiwe kubera urugendo. Icyo hari hari nko mu masaa sita. 7 Umunyasamariyakazi aza kuvoma, Yezu aramubwira ati: “Mpa amazi yo kunywa.” 8 Icyo gihe abigishwa be bari bagiye mu mujyi guhaha. . 9 Aramusubiza ati: “Ko uri Umuyahudi nkaba ndi Umunyasamariyakazi, ushobora ute kunsaba icyo kunywa?” Yavuze atyo kubera ko Abayahudi badasangira n'Abanyasamariya. 10 Yezu aramusubiza ati: “Iyaba wari uzi ubuntu Imana igira n'ugusabye amazi uwo ari we, wajyaga kumusaba akaguha amazi y'ubugingo!” 11 Umugore aramubaza ati: “None se mutware, ko nta kivomesho ufite iriba rikaba ari rirerire, ayo mazi y'ubugingo wayakura he? 12 Mbese waba uruta sogokuruza Yakobo waduhaye iri riba, akanywa amazi yaryo we n'abana be n'amatungo ye?” 13 Yezu aramusubiza ati: “Unywa kuri aya mazi wese arongera akagira inyota, 14 naho uzanywa ku mazi nzamuha ntazongera kugira inyota ukundi. Ahubwo ayo mazi nzamuha azaba isōko idudubiza muri we, imuhesha ubugingo buhoraho.” 15 Umugore aramubwira ati: “Nyakubahwa, mpa kuri ayo mazi ntazongera kugira inyota ngo ngaruke hano kuvoma!” 16 Yezu aramubwira ati: “Genda uhamagare umugabo wawe maze ugaruke hano.” 17 Umugore aramusubiza ati: “Nta mugabo mfite.” Yezu ati: “Ushubije neza ko nta mugabo ufite, 18 kuko washatse abagabo batanu kandi n'uwo mubana ubu akaba atari uwawe. Ibyo ubivuze ukuri.” 19 Umugore aramubwira ati: “Nyakubahwa, mbonye ko uri umuhanuzi. 20 Ba sogokuruza basengeraga Imana kuri uriya musozi, naho mwebwe Abayahudi mukemeza ko ari i Yeruzalemu abantu bagomba kuyisengera.” 21 Yezu aramubwira ati: “Mugore, nyemera. Igihe kizagera abantu babe batagisengera Imana Data, haba kuri uriya musozi haba n'i Yeruzalemu. 22 Mwe musenga uwo mutazi, naho twe dusenga uwo tuzi kuko agakiza kava mu Bayahudi. 23 Igihe kigiye kuza ndetse ubu kirageze, maze abasenga by'ukuri bazasenge Data mu kuri bayobowe na Mwuka, kuko abasenga batyo ari bo Data ashaka. 24 Imana ni Mwuka, abayisenga bagomba kuyisenga mu kuri bayobowe na Mwuka.” 25 Umugore aramubwira ati: “Nzi ko Mesiya, uwo bita Kristo agiye kuza. Naza azatubwira byose.” 26 Yezu aramubwira ati: “Ni jye tuvugana.” 27 Uwo mwanya abigishwa be baraza, batangazwa no gusanga aganira n'umugore. Nyamara ntihagira n'umwe umubaza ati: “Uramushakaho iki? Kuki muvugana?” 28 Nuko umugore asiga ikibindi aho ajya mu mujyi, maze abwira abantu ati: 29 “Nimuze murebe umuntu wambwiye ibyo nakoze byose! Aho ntiyaba ari we Kristo?” 30 Basohoka mu mujyi bagana aho ari. 31 Hagati aho abigishwa bari babwiye Yezu bati: “Mwigisha, akira ufungure.” 32 Arabasubiza ati: “Mfite ibyokurya mutazi.” 33 Nuko abigishwa barabazanya bati: “Ese haba hari uwamuzaniye icyo afungura?” 34 Yezu arababwira ati: “Ifunguro ryanjye ni ugukora ibyo Uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we. 35 Mbese ntimuvuga ko hasigaye amezi ane, igihe cy'isarura kikaba kigeze? None rero reka mbabwire: nimwubure amaso murebe imirima. Dore imyaka imaze kwera itegereje gusarurwa. 36 Umusaruzi arahembwa imbuto azirundarundire ubugingo buhoraho; bityo umubibyi n'umusaruzi barishimira hamwe. 37 Baca umugani w'ukuri ngo: ‘Habiba umwe hagasarura undi.’ 38 Nabohereje gusarura ibyo mutaruhiye. Abandi bararushye naho mwe mubonera inyungu mu miruho yabo.” 39 Benshi mu Banyasamariya bo muri uwo mujyi bemera Yezu, bashingiye ku ijambo rya wa mugore wahamyaga ati: “Yambwiye ibyo nakoze byose.” 40 Abanyasamariya ni ko kumusanga baramwinginga ngo agumane na bo, maze ahamara iminsi ibiri. 41 Nuko barushaho kumwemera ari benshi kubera ibyo yababwiye. 42 Babwira uwo mugore bati: “Noneho ntitukimwemejwe n'ibyo watubwiye gusa, ahubwo natwe twamwiyumviye tumenya koko ko ari we Mukiza w'abantu bo ku isi yose.”

Yezu akiza umwana w'umutware

43 Iyo minsi ibiri ishize, Yezu arahava ajya muri Galileya. 44 Yari yarivugiye ko umuhanuzi atubahwa mu gihugu cy'iwabo. 45 Nyamara ageze muri Galileya abaho bamwakira neza, kuko na bo bari baragiye i Yeruzalemu mu minsi mikuru ya Pasika, bakibonera ibyo yakozeyo byose. 46 Nuko Yezu asubira i Kana ho muri Galileya, aho yari yarahinduriye amazi divayi. I Kafarinawumu hari umutware w'ibwami wari ufite umwana w'umuhungu urwaye. 47 Uwo mutware yumvise ko Yezu yavuye muri Yudeya akagera muri Galileya, aramusanga amusaba kumanuka ngo ajye i Kafarinawumu amukirize umwana wari ugiye gupfa. 48 Yezu aramubwira ati: “Ntimuteze kunyemera mutabonye ibimenyetso n'ibitangaza.” 49 Uwo mutware w'ibwami aramubwira ati: “Databuja, manuka uze iwanjye umwana wanjye atarapfa!” 50 Yezu aramubwira ati: “Genda, umwana wawe arakize.” Uwo mugabo yizera ijambo Yezu amubwiye aragenda. 51 Akiri mu nzira ataha ahura n'abagaragu be, bamusanganiza inkuru y'uko umwana we yakize. 52 Ababaza igihe yoroherewe maze baramusubiza bati: “Ejo isaa saba ni bwo umuriro yari afite wazimye.” 53 Se w'uwo mwana asanga ko ari cyo gihe Yezu yari yamubwiriyeho ati: “Umwana wawe arakize.” Nuko yemera Yezu we n'abo mu rugo rwe bose. 54 Icyo kiba icya kabiri mu bitangaza Yezu yakoze bimuranga, yagikoze avuye muri Yudeya ageze muri Galileya.

Yh 5

Yezu akiriza ikimuga ku kizenga

1 Nyuma y'ibyo haba umunsi mukuru w'Abayahudi, maze Yezu ajya i Yeruzalemu. 2 I Yeruzalemu hafi y'Irembo ry'Intama hari ikizenga mu giheburayi cyitwa Betesida, kizengurutswe n'amabaraza atanu. 3 Muri ayo mabaraza habaga haryamye abarwayi benshi cyane, barimo impumyi n'abacumbagira n'ibirema. Babaga bategereje ko amazi yibirindura, 4 kuko rimwe na rimwe umumarayika yamanukaga mu kizenga, maze agatuma amazi yibirindura. Amazi akimara kwibirindura, umurwayi wakijyagamo bwa mbere yakiraga indwara iyo ari yo yose. 5 Aho hari umuntu wari ufite ubumuga amaranye imyaka mirongo itatu n'umunani. 6 Yezu amubonye arambaraye aho, amenye n'igihe amaze ameze atyo aramubaza ati: “Mbese urifuza gukira?” 7 Umurwayi aramusubiza ati: “Nyakubahwa, simfite umuntu wo kunshyira mu kizenga igihe amazi yibirinduye, kuko iyo ngerageje kujyamo undi aba yamaze kuntangamo.” 8 Yezu aramubwira ati: “Byuka ufate akarago kawe maze ugende!” 9 Muri ako kanya uwo murwayi arakira, afata akarago ke maze aragenda. Ibyo byabaye ku munsi w'isabato. 10 Nuko Abayahudi babwira uwari umaze gukira bati: “Ni ku isabato, ntukwiye gutwara akarago kawe.” 11 Arabasubiza ati: “Uwankijije ni we wambwiye ati: ‘Fata akarago kawe ugende.’ ” 12 Baramubaza bati: “Uwo muntu ni nde wakubwiye ngo ‘Fata akarago kawe ugende?’ ” 13 Ariko uwo mugabo ntiyari azi uwamukijije uwo ari we, kuko Yezu yari yigendeye anyuze mu kivunge cy'abantu bari aho. 14 Hanyuma Yezu aza kumubona mu rugo rw'Ingoro y'Imana, aramubwira ati: “Dore wakize ntuzongere gukora icyaha ukundi, utazabona ishyano riruta irya mbere.” 15 Uwo muntu aragenda amenyesha Abayahudi yuko burya ari Yezu wamukijije. 16 Ni cyo cyatumye Abayahudi batangira gukurikirana Yezu kuko yakoraga bene ibyo ku isabato. 17 Ariko Yezu arababwira ati: “Na n'ubu Data ntahwema gukora kandi nanjye ndakora.” 18 Ku bw'ibyo Abayahudi barushaho gushaka uburyo bamwica, kuko uretse ko yicaga isabato yanavugaga ko Imana ari Se, bityo akaba yireshyeshyeje na yo.

Ubushobozi bw'Umwana w'Imana

19 Yezu ni ko kugira ati: “Ndababwira nkomeje ko Umwana w'Imana nta cyo akora na kimwe acyihangiye, kitari icyo abona Se akora. Icyo Se akora ni na cyo Umwana we akora. 20 Data akunda Umwana we akamwereka ibyo akora byose. Ndetse azamwereka n'ibirenze ibyo ngibyo mubonye akora bibatangaze. 21 Nk'uko Data azura abapfuye agatuma bongera kubaho, ni ko n'Umwana we abeshaho abo ashaka. 22 Data nta we acira urubanza, ahubwo yeguriye Umwana we ububasha bwo guca imanza zose, 23 kugira ngo bose bamwubahe nk'uko bubaha Se. Utubaha Umwana w'Imana aba atubashye na Se wamutumye. 24 “Ndababwira nkomeje ko untega amatwi akizera Uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho. Ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo. 25 Ndababwira nkomeje ko hagiye kuza igihe na ko kirageze, ubwo abapfuye bazumva ijwi ry'Umwana w'Imana kandi abazaryumva bazabaho. 26 Nk'uko Data ari we sōko y'ubugingo, ni na ko yahaye Umwana we kuba isōko y'ubugingo 27 amuha n'ubushobozi bwo guca imanza kuko ari Umwana w'umuntu. 28 Ibyo ntibibatangaze. Erega igihe kigiye kuza ubwo abari mu mva bose bazumva ijwi rye 29 bakavamo! Abazaba barakoze ibyiza bazazuka bahabwe ubugingo, naho abazaba barakoze ibibi bazazuka bacirweho iteka.

Ibihamya Yezu

30 “Nta cyo nshobora gukora ncyihangiye. Nca imanza nkurikije ibyo Data ambwiye. Sinca urwa kibera kuko ntagambirira ibyo nishakiye, ahubwo ngambirira ibyo Uwantumye ashaka. 31 “Ndamutse nitanze ho umugabo, ibyo mpamya ntibyakwemerwa. 32 Nyamara hariho undi uhamya ibyanjye, kandi nzi yuko ibyo ahamya kuri jye ari ukuri. 33 Mwatumye kuri Yohani na we ahamya ibyerekeye ukuri. 34 Ibyo simbivugiye gushaka kwemezwa n'abantu, ahubwo mbivugiye kugira ngo mukizwe. 35 Yohani yari nk'itara ryaka rikabonesha, kandi mwemeye kumara akanya mwishimira umucyo umuturukaho. 36 Mfite ibyemezo biruta ibyo Yohani yahamije, ni ibikorwa Data yampaye kurangiza. Ibyo ndabikora kandi ni byo bihamya ko ari we wantumye. 37 Data wantumye na we ubwe yahamije ibyanjye. Ntimwigeze mwumva ijwi rye habe ngo mumuce n'iryera. 38 Ndetse n'amagambo ye ntababamo ubwo mutemera uwo yatumye. 39 Musesengura Ibyanditswe kuko mutekereza kubibonamo ubugingo buhoraho, kandi ari byo nyine bihamya ibyanjye. 40 Ariko mwanga kunsanga kugira ngo muhabwe ubugingo. 41 “Simparanira gushimwa n'abantu. 42 Ariko mwebwe ndabazi, ntimukunda Imana mubikuye ku mutima. 43 Jye naje ntumwe na Data maze ntimwanyakira, nyamara nihagira undi uza ku giti cye muzamwakira! 44 Mbese mwashobora mute kunyemera ko buri wese anyurwa no gushimwa na mugenzi we, ntimuharanire gushimwa n'Imana yonyine? 45 Ntimutekereze ko ari jyewe uzabarega kuri Data, uzabarega ni Musa uwo musanzwe mwiringiye. 46 Iyaba mwemeraga Musa koko, nanjye mwanyemeye kuko yanditse ibinyerekeyeho. 47 Ariko ubwo mutemera ibyo yanditse, muzemera mute ibyo mbabwira?”

Yh 6

Yezu agaburira abantu barenze ibihumbi bitanu

1 Ibyo birangiye Yezu avayo afata hakurya y'ikiyaga cya Galileya, ari na cyo cyitwa Tiberiya. 2 Imbaga nyamwinshi y'abantu iramukurikira, kuko bari babonye ibitangaza yakoraga akiza abarwayi. 3 Nuko Yezu azamuka umusozi yicaranayo n'abigishwa be. 4 Icyo gihe umunsi mukuru wa Pasika y'Abayahudi wari wegereje. 5 Yezu abonye imbaga nyamwinshi y'abantu baje bamusanga, abaza Filipo ati: “Turagura he ibyokurya kugira ngo tugaburire aba bantu?” 6 Icyatumye abaza Filipo atyo kwari ukugira ngo amwumve, kuko we yari azi icyo ari bukore. 7 Filipo aramusubiza ati: “Nubwo twagura imigati y'igihembo cy'imibyizi magana abiri, ntabwo yaba ihagije ngo byibura buri wese aboneho agace gato.” 8 Umwe mu bigishwa be witwaga Andereya umuvandimwe wa Simoni Petero, aramubwira ati: 9 “Hano hari umuhungu ufite utugati dutanu n'udufi tubiri, ariko se abantu bangana batya byabamarira iki?” 10 Yezu aravuga ati: “Nimwicaze abantu.” Aho hantu hari ibyatsi byinshi. Nuko baricara, abagabo bonyine ari nk'ibihumbi bitanu. 11 Yezu afata iyo migati ashimira Imana, arayitanga maze bayikwiza abari bicaye. Abigenza atyo no ku mafi, maze bararya barahaga. 12 Bamaze guhaga abwira abigishwa be ati: “Nimuteranye utumanyu dusagutse kugira ngo hatagira ibipfa ubusa.” 13 Bateranya utumanyu twasagutse kuri ya migati itanu bamaze kurya, buzuza inkangara cumi n'ebyiri. 14 Abantu babonye icyo gitangaza Yezu yakoze kiranga ibye, baravuga bati: “Ni ukuri uyu ni we wa Muhanuzi ugomba kuza ku isi.” 15 Yezu amenye ko bagiye kuza kumufata ngo bamwimike ku mbaraga, ni ko kubacika yongera kwigira ku musozi ari wenyine.

Yezu agenda ku mazi

16 Bugorobye abigishwa be baramanuka bagera ku kiyaga. 17 Bajya mu bwato Yezu atarabageraho, bagana i Kafarinawumu hakurya y'ikiyaga. Bumaze kwira, 18 umuyaga w'ishuheri uhushye amazi arihinduriza. 19 Bamaze kugashya nk'ibirometero bitanu cyangwa bitandatu, babona Yezu agenda ku mazi agana ku bwato maze bagira ubwoba. 20 Arababwira ati: “Mwigira ubwoba ni jye!” 21 Bamushyira mu bwato maze muri ako kanya ubwato buba bugeze imusozi aho bajyaga.

Abantu bashaka Yezu

22 Bukeye ya mbaga y'abantu bari basigaye hakurya y'ikiyaga, basanga Yezu adahari kandi atari yajyanye n'abigishwa be mu bwato bwabo, bo bari bagiye bonyine kandi nta bundi bwato bwari buhari. 23 Ubwo haza andi mato avuye hakurya i Tiberiya, agera hafi y'ahantu baririye ya migati Nyagasani amaze gushimira Imana. 24 Ba bantu bose babonye ko Yezu atagihari ndetse n'abigishwa be, ni ko gufata amato bajya i Kafarinawumu kumushaka.

Yezu ni umugati w'ubugingo

25 Bageze hakurya baramubona baramubaza bati: “Mwigisha, wageze hano ryari?” 26 Yezu arabasubiza ati: “Ndababwira nkomeje ko igitumye munshaka atari uko mwasobanukiwe ibitangaza mwabonye nkora, ahubwo ari uko mwariye imigati mugahaga. 27 Ntimugakorere ibyokurya byangirika, ahubwo mukorere ibyokurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho, ibyo Umwana w'umuntu azabaha. Ni we Imana Se yahaye icyemezo cy'ubushobozi bwayo bumuranga.” 28 Noneho baramubaza bati: “Twagenza dute kugira ngo dukore imirimo Imana idushakaho?” 29 Yezu arabasubiza ati: “Umurimo Imana ibashakaho ni uko mwemera Uwo yatumye.” 30 Nuko baramubaza bati: “Ariko se wowe watanga kimenyetso ki cyatuma tukwemera? Uratwereka gikorwa ki? 31 Mu butayu ba sogokuruza bariye manu nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo ‘Yabagaburiye umugati uturutse mu ijuru.’ ” 32 Yezu arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko burya icyo Musa yabahaye atari wo mugati wo mu ijuru, ahubwo ari Data ubaha umugati nyakuri wo mu ijuru. 33 Umugati w'Imana ni umanutse mu ijuru ugaha abari ku isi ubugingo.” 34 Noneho baramubwira bati: “Nyakubahwa, ujye uduha buri gihe kuri uwo mugati utubwiye!” 35 Yezu arababwira ati: “Ni jye mugati w'ubugingo, unsanga ntabwo asonza kandi unyemera ntazagira inyota ukundi. 36 Nyamara nk'uko nabibabwiye, mwarambonye ariko ntimunyemera. 37 Abo Data ampa bose bazansanga kandi unsanze sinzigera mwirukana. 38 Sinamanuwe mu ijuru no gukora ibyo nishakiye, ahubwo nazanywe no gukora ibyo Uwantumye ashaka. 39 Kandi rero icyo Uwantumye ashaka ni ukugira ngo ntagira n'umwe mbura mu bo yampaye, ahubwo ngo nzabazure bose ku munsi w'imperuka. 40 Icyo Data ashaka ni uko buri wese ubonye Umwana we akamwemera ahabwa ubugingo buhoraho, nanjye nkazamuzura ku munsi w'imperuka.” 41 Abayahudi baritotomba kuko yari avuze ati: “Ni jye mugati wamanutse mu ijuru.” 42 Baravuga bati: “Mbese uyu si Yezu mwene Yozefu? Se na nyina ntitubazi? None se ashobora ate kuvuga ati: ‘Namanutse mu ijuru?’ ” 43 Yezu arababwira ati: “Nimureke kwitotomba. 44 Nta n'umwe ushobora kunsanga atazanywe na Data wantumye, kugira ngo nanjye nzamuzure ku munsi w'imperuka. 45 Byanditswe n'abahanuzi ngo ‘Bose bazigishwa n'Imana.’ Umuntu wese wumva ibyo Data avuga akigishwa na byo, aza aho ndi. 46 Si ukuvuga ko hari uwabonye Data, uretse uwaturutse ku Mana ni we wabonye Data. 47 Ndababwira nkomeje ko unyizera afite ubugingo buhoraho. 48 Ni jye mugati w'ubugingo. 49 Ba sokuruza baririye manu mu butayu bararenga barapfa. 50 Ariko hari umugati wamanutse mu ijuru kugira ngo uwuryaho wese ye kuzapfa. 51 Ni jye mugati w'ubugingo wamanutse mu ijuru, nihagira uwuryaho azabaho iteka ryose. Kandi uwo mugati ni umubiri wanjye nzatanga kugira ngo abantu bo ku isi babone ubugingo.” 52 Nuko Abayahudi bajya impaka barakaye bati: “Uyu muntu abasha ate kuduha umubiri we ngo tuwurye?” 53 Yezu arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko mutariye umubiri w'Umwana w'umuntu ntimunywe n'amaraso ye, nta bugingo mwaba mufite. 54 Urya umubiri wanjye wese akanywa n'amaraso yanjye, aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w'imperuka. 55 Umubiri wanjye ni ibyokurya nyabyo, n'amaraso yanjye ni ibyokunywa nyabyo. 56 Urya umubiri wanjye kandi akanywa amaraso yanjye, aguma muri jye nanjye nkaguma muri we. 57 Nk'uko Data wantumye afite ubugingo, ni ko nanjye mbufite kubera we, ni na ko kandi undya wese azabugira kubera jye. 58 Uyu rero ni wo mugati wamanutse mu ijuru, si nk'uwo ba sokuruza bariye bakarenga bagapfa, urya uyu mugati we azabaho iteka.” 59 Ibyo Yezu yabivuze igihe yigishirizaga mu rusengero rw'i Kafarinawumu.

Amagambo y'ubugingo buhoraho

60 Benshi mu bigishwa be babyumvise baravuga bati: “Ayo magambo arakomeye, ni nde washobora kuyemera?” 61 Yezu amenye ko abigishwa be bitotomba arababaza ati: “Mbese ayo magambo arabahungabanyije? 62 Noneho se byamera bite mubonye Umwana w'umuntu azamutse ajya aho yahoze mbere? 63 Mwuka ni we utanga ubugingo, umuntu buntu nta cyo amara. Amagambo nababwiye ni yo abazanira Mwuka n'ubugingo. 64 Nyamara muri mwe hariho abatanyemera.” Kuva mbere hose Yezu yari azi abatamwemera, kimwe n'uwari ugiye kuzamugambanira. 65 Nuko aravuga ati: “Ngicyo icyatumye mbabwira ko ntawe ushobora kunsanga atabihawe na Data.” 66 Ku bw'ibyo benshi mu bigishwa be bavanamo akabo karenge, ntibongera kugendana na we ukundi. 67 Nuko Yezu abaza ba bigishwa be cumi na babiri ati: “Ese namwe murashaka kwigendera?” 68 Simoni Petero aramusubiza ati: “Nyagasani, twasanga nde ko ari wowe ufite amagambo y'ubugingo buhoraho? 69 Kandi twemeye ko ari wowe Muziranenge wavuye ku Mana, turabizi rwose.” 70 Yezu arabasubiza ati: “Mbese si jye wabatoranyije uko muri cumi na babiri? Nyamara umwe muri mwe ni intumwa ya Satani.” 71 Ubwo yavugaga Yuda Isikariyoti mwene Simoni wari ugiye kuzamugambanira, nubwo yari umwe muri ba bandi cumi na babiri.

Yh 7

Abavandimwe ba Yezu ntibamwemeye

1 Nyuma y'ibyo Yezu akomeza kugenda muri Galileya ntiyifuzaga kugenda muri Yudeya kuko Abayahudi bashakaga kumwica. 2 Iminsi mikuru y'ingando y'Abayahudi yari yegereje. 3 Nuko abavandimwe ba Yezu baramubwira bati “Haguruka, ujye muri Yudeya, kugira ngo abigishwa bawe baho na bo barebe ibyo ukora. 4 Erega ushaka kumenyekana ntakora rwihishwa! Ubwo ukora bene ibyo, ngaho iyereke abantu bose!” 5 N'ubundi n'abavandimwe be ntibamwemeraga. 6 Nuko Yezu arabasubiza ati “Igihe cyanjye ntikiragera, naho kuri mwe igihe cyose gihora kibatunganiye. 7 Ab'isi ntibashobora kubanga, ariko jye baranyanga kuko nemeza ko ibyo bakora ari bibi. 8 Mwebweho nimwigire mu minsi mikuru, ariko jye sinjyayo kuko igihe cyanjye kitaragera.” 9 Amaze kubabwira atyo yigumira muri Galileya.

Yezu mu minsi mikuru y'Ingando

10 Nyamara abavandimwe be bamaze kujya mu minsi mikuru, Yezu na we ajyayo ariko bitari ku mugaragaro, ahubwo agenda rwihishwa. 11 Abayahudi bamushakashakiraga mu minsi mikuru babaza bati: “Mbese wa muntu ari he?” 12 Rubanda bongoreranaga ibimwerekeye, bamwe bakavuga bati: “Ni umuntu mwiza”, abandi bati: “Oya, ahubwo arayobya rubanda.” 13 Nyamara nta wamuvugaga ku mugaragaro kuko batinyaga abakuru b'Abayahudi. 14 Iminsi mikuru igeze hagati, Yezu araza yinjira mu rugo rw'Ingoro y'Imana, atangira kwigisha. 15 Abayahudi baratangara maze baravuga bati: “Bishoboka bite ko uriya muntu yamenya ubwenge bungana butya kandi atarigeze yiga?” 16 Nuko Yezu arabasubiza ati: “Ibyo nigisha si ibyanjye bwite, ahubwo ni iby'Uwantumye. 17 Umuntu wese ukunda gukora ibyo Imana ishaka azamenya ko ibyo nigisha bituruka ku Mana, cyangwa ko ari ibyo nihangiye. 18 Uwivugira ibye bwite aba yishakira icyubahiro, ariko ushaka guhesha icyubahiro Uwamutumye aba ari umunyakuri utagira uburiganya. 19 Mbese Musa ntiyabahaye Amategeko? Nyamara nta n'umwe muri mwe uyakurikiza. Ni kuki mushaka kunyica?” 20 Rubanda ni ko kumusubiza bati: “Wahanzweho! Ni nde ushaka kukwica?” 21 Yezu arabasubiza ati: “Hari ikintu kimwe nakoze, maze mwese muratangara kuko hari ku isabato. 22 Musa yabahaye umuhango wo gukebwa – icyakora si we byakomotseho ahubwo ni kuri ba sogokuruza, no ku isabato mubikorera abahungu banyu. 23 Niba umuhungu akebwa ku isabato ntibibe byishe itegeko rya Musa, ni kuki jye mundakarira ngo nakijije umuntu indwara ku isabato? 24 Ntimugace imanza mushingiye ku bigaragara gusa, ahubwo mujye muca imanza zitabera.”

Abantu bibaza niba Yezu ari we Kristo

25 Bamwe mu baturage b'i Yeruzalemu barabaza bati: “Uriya si wa wundi bashaka kwica? 26 Nyamara dore aravugira mu ruhame bakinumira. Ubanza koko abayobozi bacu bamenye ko ari we Kristo! 27 Ariko se ko Kristo naza nta muntu n'umwe uzamenya iyo aturutse, nyamara uriya we tukaba tuhazi!” 28 Icyo gihe Yezu yigishirizaga mu rugo rw'Ingoro y'Imana, maze avuga aranguruye ijwi ati: “Mbese koko muranzi, muzi n'aho nturuka? Sinaje ku bwanjye ahubwo naje ntumwe n'iy'ukuri mwe mutazi. 29 Nyamara jyewe ndayizi kuko naturutse kuri yo kandi akaba ari yo yantumye.” 30 Nuko bashaka uko bamufata ariko ntihagira n'umwe umukoza n'urutoki, kuko igihe cye cyari kitaragera. 31 Benshi bo muri iyo mbaga baramwemera, maze baravuga bati: “Mbese Kristo naza azakora ibitangaza biruta ibyo uyu yakoze?”

Abafarizayi batuma abantu gufata Yezu

32 Abafarizayi bumva ibyo rubanda bahwihwisa ku byerekeye Yezu. Nuko abakuru bo mu batambyi n'Abafarizayi batuma abarinzi b'Ingoro y'Imana kumufata. 33 Yezu aherako aravuga ati: “Ndacyari kumwe namwe igihe gito, hanyuma ngasanga Uwantumye. 34 Muzanshaka mwe kumbona, kuko aho nzaba ndi mutazabasha kugerayo.” 35 Nuko Abayahudi barabazanya bati: “Mbese agiye kujya he tutazamubona? Ese ni mu mahanga, aho abantu bacu batataniye ngo yigishe abanyamahanga? 36 Aravuze ngo tuzamushaka twe kumubona, kuko aho azaba ari tutazashobora kugerayo! Ibyo bivuga iki?”

Imigezi y'amazi y'ubugingo

37 Ku munsi uheruka iminsi mikuru y'Ingando ari na wo bizihizaga cyane, Yezu ahagaze mu rugo rw'Ingoro y'Imana avuga aranguruye ati: “Umuntu wese ufite inyota nansange maze anywe. 38 Nk'uko Ibyanditswe bivuga, umuntu unyizera imigezi y'amazi y'ubugingo izamuturukamo.” 39 Ibyo Yezu yabivuze yerekeza kuri Mwuka w'Imana abamwizeye bari bagiye kuzahabwa. Icyo gihe Mwuka yari ataroherezwa kuko Yezu yari atarahabwa ikuzo.

Kwirema ibice

40 Nuko bamwe muri icyo kivunge cy'abantu bumvise ayo magambo baravuga bati: “Koko uyu ni wa Muhanuzi!” 41 Abandi baravuga bati: “Ni Kristo!” Ariko abandi barabaza bati: “Bishoboka bite ko Kristo yaturuka muri Galileya? 42 Mbese Ibyanditswe ntibivuga ko Kristo azakomoka mu rubyaro rwa Dawidi, no mu mujyi wa Betelehemu aho Dawidi yavukiye?” 43 Nuko abantu bicamo ibice kubera Yezu. 44 Bamwe bashaka kumufata nyamara ntihagira umukoza n'urutoki.

Abakuru b'Abayahudi banga kwemera Yezu

45 Ba barinzi b'Ingoro y'Imana bagarutse, abakuru bo mu batambyi n'Abafarizayi barababaza bati: “Kuki mutamuzanye?” 46 Abarinzi barabasubiza bati: “Nta wigeze avuga nk'uwo muntu!” 47 Nuko Abafarizayi barababaza bati: “Mbese namwe yabahenze ubwenge? 48 Mbese mwabonye mu batware cyangwa mu Bafarizayi hari n'umwe wigeze amwemera? 49 Rubanda batazi Amategeko ni bo bonyine bamwemeye, ni ibivume!” 50 Nyamara umwe mu Bafarizayi witwa Nikodemu, wa wundi wari warigeze gusanga Yezu arababaza ati: 51 “Mbese dukurikije Amategeko yacu twashobora gucira umuntu urubanza tutabanje kumva icyo avuga, ngo tumenye n'icyo yakoze?” 52 Baramusubiza bati: “Nawe se uri uwo muri Galileya! Reba mu Byanditswe urasanga ko nta muhanuzi ushobora guturuka muri Galileya.”

Umugore wafashwe asambana

53 Nuko barikubura buri muntu asubira iwe.

Yh 8

1 Yezu ajya ku Musozi w'Iminzenze. 2 Umuseke ukebye agaruka mu rugo rw'Ingoro y'Imana, abantu bose baramusanga maze aricara atangira kubigisha. 3 Abigishamategeko n'Abafarizayi bamuzanira umugore wafashwe asambana, bamuhagarika hagati yabo. 4 Baramubwira bati: “Mwigisha, uyu mugore yafashwe asambana. 5 Mu Mategeko Musa yadutegetse kwicisha amabuye abasambanyi. Mbese wowe urabivugaho iki?” 6 Ibyo babivugiraga kumutegera mu byo avuga, ngo babone ibyo bamurega. Ariko Yezu ariyunamira atangira kwandikisha urutoki hasi. 7 Abonye ko bakomeje kumuhata ibibazo, Yezu arunamuka arababwira ati: “Udafite icyaha muri mwe abe ari we ubanza kumutera ibuye.” 8 Nuko arongera arunama akomeza kwiyandikira hasi. 9 Na bo babyumvise batyo bagenda umwe umwe uhereye ku bakuze, basiga Yezu wenyine na wa mugore akiri aho yari ari. 10 Yezu arunamuka aramubaza ati: “Mugore, ba bandi bari he? Ese nta n'umwe waguciriyeho iteka?” 11 Na we aramusubiza ati: “Nta we Mwigisha.” Nuko Yezu aramubwira ati: “Nanjye nta teka nguciriyeho genda, uhereye ubu ntuzongere gukora icyaha.”

Yezu urumuri rw'isi

12 Yezu arongera arababwira ati: “Ni jye rumuri rw'isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azaba afite umucyo w'ubugingo.” 13 Nuko Abafarizayi baramubwira bati: “Nta wivuga amabi. Ibyo wivugaho si ukuri.” 14 Yezu arabasubiza ati: “Nubwo ari jye uhamya ibinyerekeyeho, ibyo mpamya ni ukuri kuko nzi aho naturutse n'aho njya, nyamara mwebwe ntimuzi aho mva n'aho njya. 15 Mwebwe mwigira abacamanza mushingiye ku byo mureba, naho jye nta muntu ncira urubanza. 16 Icyakora nubwo nagira uwo nducira, naba nshingiye ku kuri kuko mba ntari jyenyine, ahubwo mba ndi kumwe na Data wantumye. 17 Ndetse no mu Mategeko yanyu handitswe ko igihamijwe n'abantu babiri kiba ari icy'ukuri. 18 Ni jye uhamya ibinyerekeyeho kandi na Data wantumye arabihamya.” 19 Nuko baramubaza bati: “So ari he?” Yezu arabasubiza ati: “Jye ntimunzi kandi na Data ntimumuzi. Iyo mumenya muba mwaramenye na Data.” 20 Ibyo byose Yezu yabivuze igihe yigishirizaga mu rugo rw'Ingoro y'Imana, aho baturiraga amaturo, kandi ntihagira n'umwe umufata kuko igihe cye cyari kitaragera.

“Aho ngiye ntimubasha kujyayo”

21 Yongera kubabwira ati: “Ndagiye kandi muzanshaka, nyamara muzarinda mupfa mukiri mu byaha. Aho ngiye ntimubasha kujyayo.” 22 Abayahudi barabazanya bati: “Aravuze ngo ‘Aho ngiye ntimubasha kujyayo’! Mbese agiye kwiyahura?” 23 Nuko Yezu arababwira ati: “Mwe mukomoka ku isi naho jye nkomoka mu ijuru. Muri ab'iyi si jyewe sindi uw'iyi si. 24 Ni cyo gitumye mbabwira ko muzarinda mupfa mukiri mu byaha. Koko rero nimutemera uwo ndi we, muzarinda mupfa mukiri mu byaha.” 25 Baramubaza bati: “Uri nde?” Yezu arabasubiza ati: “Ni nk'uko nabibabwiye kuva mbere. 26 Mfite byinshi nabavugaho nkabacira urubanza, ariko Uwantumye ni uw'ukuri kandi ibyo namwumvanye ni byo byonyine mbwira ab'isi.” 27 Ntibasobanukiwe ko yababwiraga ibyerekeye Imana Se. 28 Nuko Yezu arababwira ati: “Igihe muzazamura Umwana w'umuntu hejuru y'isi, ni bwo muzamenya uwo ndi we kandi ko nta cyo nkora ncyihangiye, ahubwo mvuga ibyo Data yanyigishije gusa. 29 Uwantumye ari kumwe nanjye, ntiyansize jyenyine kuko nkora ibimushimisha iteka.” 30 Avuze atyo abantu benshi baramwemera.

Ukuri gukūra mu buja

31 Nuko Yezu abwira Abayahudi bari bamwemeye ati: “Nimukurikiza inyigisho zanjye muzaba abigishwa banjye by'ukuri. 32 Muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzabakūra mu buja.” 33 Baramusubiza bati: “Twe dukomoka kuri Aburahamu kandi nta wigeze adushyira mu buja. Uhangaye ute kuvuga uti: ‘Muzava mu buja.?’ ” 34 Yezu arabasubiza ati: “Ndababwira nkomeje ko umuntu wese ukora icyaha aba ari mu buja bw'icyaha. 35 Uri mu buja ntaguma mu rugo burundu, ahubwo umwana uri mu rugo rwa se ni we urugumamo burundu. 36 Niba rero Umwana w'Imana abakuye mu buja muzishyira mwizane by'ukuri. 37 Nzi yuko muri urubyaro rwa Aburahamu, ariko murashaka kunyica kuko mutemera ibyo mbabwira. 38 Mvuga ibyo nabonye kuri Data, namwe mugakora ibyo so yababwiye.” 39 Baramusubiza bati: “Dukomoka kuri Aburahamu.” Yezu arababwira ati: “Iyaba mwakomokaga kuri Aburahamu muba mukora nk'ibyo Aburahamu yakoraga. 40 Nabamenyesheje ukuri Imana yambwiye, nyamara murashaka kunyica. Aburahamu ntiyigeze gukora bene ibyo! 41 Mwebwe murakora ibyo so akora.” Baramubwira bati: “Ntabwo turi ibinyendaro dufite Data umwe, ni Imana.” 42 Yezu arababwira ati: “Iyaba Imana ari So koko mwankunze, kuko naje nturutse ku Mana. Ntabwo naje ku bwanjye ahubwo ni yo yantumye. 43 Kuki mudasobanukirwa ibyo mvuga? Ni uko mudashobora gutega amatwi amagambo yanjye. 44 Muri aba so Sekibi kandi mushaka gukora ibyo so yifuza. Yahoze ari umwicanyi kuva kera kose, kandi ntiyigeze anyura mu kuri kuko nta kuri kumurangwaho. Iyo avuze ibinyoma aba avuga ibimurimo, kuko ari umubeshyi akaba acura ibinyoma. 45 Igituma mutanyemera ni uko mvuga ukuri. 46 Ni nde muri mwe wabasha kunshinja icyaha? None se niba mvuga ukuri kuki mutanyemera? 47 Ukomoka ku Mana atega amatwi ibyo Imana ivuga, mwebwe rero igituma mutabitega amatwi ni uko mudakomoka ku Mana.”

Yezu na Aburahamu

48 Abayahudi baramusubiza bati: “Mbese ntitwavuze ukuri ko uri Umunyasamariya kandi ko wahanzweho?” 49 Yezu arabasubiza ati: “Sinahanzweho ahubwo nubaha Data ariko mwe mukansuzugura. 50 Si jye wishakira icyubahiro, hari undi ukinshakira ni we wadukiranura. 51 Ndababwira nkomeje ko ukurikiza amagambo yanjye wese atazapfa bibaho.” 52 Abayahudi baramubwira bati: “Noneho tumenye ko wahanzweho koko. Aburahamu n'abahanuzi barapfuye. None wowe ukaba uvuga uti: ‘Ukurikiza amagambo yanjye wese ntazapfa bibaho’! 53 None rero uruta sogokuruza Aburahamu wapfuye, ukaruta n'abahanuzi bapfuye? Wibwira ko uri nde?” 54 Yezu arabasubiza ati: “Iyaba ari jye wihaga icyubahiro, icyubahiro cyanjye cyaba ari ubusa. Ahubwo ni Data ukimpesha, uwo muvuga ko ari Imana yanyu. 55 Ntimwigeze kumumenya ariko jyewe ndamuzi. Ndetse mvuze ko ntamuzi mba mbaye umubeshyi nkamwe. Ariko rero ndamuzi kandi amabwiriza ye ndayakurikiza. 56 Sogokuruza Aburahamu yishimiye ko azabona igihe cyo kuza kwanjye, abibonye biramushimisha.” 57 Nuko Abayahudi baramubaza bati: “Ukaba utarageza no ku myaka mirongo itanu, none ngo wabonye Aburahamu?” 58 Yezu arabasubiza ati: “Ndababwira nkomeje ko mbere y'uko Aburahamu abaho jye ndiho.” 59 Bahita bafata amabuye ngo bamutere, ariko Yezu abaca mu myanya y'intoki maze asohoka mu rugo rw'Ingoro y'Imana.

Yh 9

Yezu ahumūra umuntu wavutse ari impumyi

1 Yezu akigenda abona umuntu wavutse ari impumyi. 2 Abigishwa be baramubaza bati: “Mwigisha, ni nde wakoze icyaha cyatumye uyu muntu avuka ari impumyi? Mbese ni we wagikoze, cyangwa ni ababyeyi be?” 3 Yezu arabasubiza ati: “Si we wagikoze si n'ababyeyi be, ahubwo ubuhumyi bwe bwatewe no kugira ngo ibikorwa by'Imana bigaragarizwe muri we. 4 Dukwiriye gukora umurimo w'Uwantumye hakibona. Dore bugiye kwira kandi iyo bwije nta muntu ushobora gukora. 5 Igihe nkiri ku isi ndi urumuri rw'isi.” 6 Amaze kuvuga atyo acira amacandwe hasi ayatobesha akondo, agasīga ku maso ya ya mpumyi, 7 arayibwira ati: “Genda wiyuhagire mu kizenga cya Silowa.” (Silowa risobanurwa ngo “Uwatumwe”). Nuko uwo muntu aragenda ariyuhagira agaruka ahumūtse. 8 Abaturanyi be n'abajyaga bamubona asabiriza barabazanya bati: “Uyu si wa wundi wahoraga yicaye asabiriza?” 9 Bamwe bati: “Ni we.” Abandi bati: “Si we, icyakora asa na we.” Na we ubwe akavuga ati: “Ni jyewe rwose.” 10 Baramubaza bati: “Wahumutse ute?” 11 Arabasubiza ati: “Wa muntu witwa Yezu yatobye akondo akansīga ku maso, ambwira kujya kwiyuhagira mu kizenga cya Silowa. Nuko ndagenda, nkimara kwiyuhagira ndahumūka.” 12 Baramubaza bati: “Uwo muntu ari hehe?” Ati: “Simpazi.”

Abafarizayi babaza uwahoze ari impumyi

13 Uwahoze ari impumyi bamushyīra Abafarizayi. 14 Igihe Yezu yatobaga akondo agahumūra uwo muntu hari ku isabato. 15 Ni yo mpamvu Abafarizayi na bo bamubajije uko yahumūtse, arabasubiza ati: “Yansīze akondo ku maso, ndiyuhagira maze ndahumūka.” 16 Bamwe mu Bafarizayi baravugaga bati: “Uwo muntu agomba kuba adaturuka ku Mana kuko atubahiriza isabato.” Abandi bakavuga bati: “Ariko se yaba ari umunyabyaha akabasha ate gukora igitangaza nka kiriya?” Bituma bicamo ibice. 17 Bongera kubaza uwo mugabo bati: “Ese koko yaguhumuye? Ubwo se uramuvugaho iki?” Arabasubiza ati: “Ni umuhanuzi.” 18 Ariko Abayahudi bo banga kwemera ko uwo mugabo yahoze ari impumyi none akaba areba, bageza n'aho batumiza ababyeyi be. 19 Barababaza bati: “Mbese koko uyu ni umwana wanyu? Ese muremeza ko yavutse ari impumyi? None se byagenze bite kugira ngo arebe?” 20 Ababyeyi barabasubiza bati: “Turahamya ko uyu ari umwana wacu kandi ko yavutse ari impumyi. 21 Naho rero igituma ubu ngubu areba ntitukizi, n'uwamuhumuye ntitumuzi. Nimumwibarize, ni mukuru abasha kwivugira.” 22 Ababyeyi be bavuze batyo kubera gutinya abakuru b'Abayahudi, kuko bari baranogeje inama yuko umuntu wese uzemeza ko Yezu ari Kristo, bazamuca mu rusengero rwabo. 23 Ni cyo cyatumye ababyeyi be bavuga bati: “Ni mukuru nimumwibarize.” 24 Noneho bahamagara uwahoze ari impumyi ngo agaruke, maze baramubwira bati: “Ngaho tanga Imana ho umugabo ko uvuga ukuri! Twe tuzi ko uwo muntu ari umunyabyaha.” 25 Na we arabasubiza ati: “Niba ari umunyabyaha simbizi. Icyo nzi ni kimwe, ni uko nahoze ndi impumyi none nkaba ndeba.” 26 Nuko baramubaza bati: “Ese yakugenje ate? Yaguhumūye ate?” 27 Arabasubiza ati: “Maze kubibabwira ntimwabyitaho. Kuki mushaka kongera kubyumva? Mbese aho namwe ntimushaka kuba abigishwa be?” 28 Ni ko kumutuka maze baramubwira bati: “Genda ube umwigishwa we, naho twe turi abigishwa ba Musa. 29 Tuzi ko Imana yavuganye na Musa naho uwo nguwo we ntituzi n'iyo aturuka.” 30 Uwo mugabo arabasubiza ati: “Aka ni akumiro! Ntabwo muzi iyo aturuka kandi yampumūye! 31 Tuzi ko Imana itumva abanyabyaha, ahubwo yumva uyubaha agakora ibyo ishaka. 32 Kuva isi yaremwa nta wigeze yumva aho umuntu yahumūye uwavutse ari impumyi. 33 Iyaba uwo muntu ataturukaga ku Mana nta cyo yari kubasha gukora.” 34 Baramuhindukirana bati: “Rwose wowe wavukiye mu byaha none uratwigisha?” Nuko bamuca mu nsengero.

Ubuhumyi bwo mu mutima

35 Yezu yumvise ko bamuciye mu nsengero aramushaka. Amubonye aramubaza ati: “Mbese wemera Umwana w'umuntu?” 36 Undi aramusubiza ati: “Nyakubahwa, mbwira uwo ari we kugira ngo mwemere.” 37 Yezu aramubwira ati: “Wamubonye kandi ni we muvugana.” 38 Uwo mugabo aramubwira ati: “Nyagasani, ndakwemeye.” Nuko aramupfukamira. 39 Yezu aravuga ati: “Nazanywe kuri iyi si no guhinyuza abantu, kugira ngo abatabona barebe n'ababona bahume.” 40 Abafarizayi bari aho babyumvise baramubaza bati: “Ubwo se natwe turi impumyi?” 41 Yezu arabasubiza ati: “Iyaba mwari impumyi nta cyaha kiba kibariho, ariko ubwo muvuga ko mureba icyaha cyanyu kirabahama.”

Yh 10

Umushumba n'intama ze

1 “Ndababwira nkomeje ko uwinjira mu rugo rw'intama atanyuze mu irembo ahubwo akuririra ahandi, aba ari umujura n'umwambuzi. . 2 Naho rero uwinjiriye mu irembo aba ari umushumba w'intama, 3 umuraririzi aramwugururira. Intama zumva ijwi ry'umushumba maze agahamagara ize mu mazina, akazahura. 4 Iyo zose zigeze inyuma y'irembo, azijya imbere zikamukurikira kuko ziba zaramenyereye ijwi rye. 5 Ntizikurikira uwo zitazi, ahubwo ziramuhunga kuko ziba zitaramenyereye ijwi rye.” 6 Icyo ni ikigereranyo Yezu yabahaye ariko bo ntibamenya icyo yashakaga kubabwira.

Yezu Umushumba mwiza

7 Yezu yungamo ati: “Ndababwira nkomeje ko ari jye rembo ry'intama. 8 Abaje mbere yanjye bose bari abajura n'abambuzi, ariko intama ntizabitaho. 9 Ni jye rembo, uwinjira ari jye anyuzeho azarokoka. Azajya yinjira asohoke kandi abone urwuri. 10 Umujura azanwa gusa no kwiba no kwica no kurimbura. Jyewe nazanywe no kugira ngo intama zibone ubugingo, ndetse busendereye. 11 “Ni jye mushumba mwiza. Umushumba mwiza yemera gupfira intama ze. 12 Naho umucancuro w'ingirwamushumba utari nyir'intama, abona impyisi ije agatererana intama agahunga. Nuko impyisi ikazisumira ikazitatanya. 13 Igituma yihungira ni uko ari umucancuro, intama ntizimushishikaze. 14-15 Ni jye mushumba mwiza. Uko Data anzi nanjye nkamumenya, ni ko nzi intama zanjye na zo zikamenya, ndetse nemera kuzipfira. 16 Mfite n'izindi ntama zitari izo muri uru rugo, na zo ngomba kuzitarura. Zizumva ijwi ryanjye maze hazabe umukumbi umwe uragiwe n'umushumba umwe. 17 “Igituma Data ankunda, ni uko nemera gutanga ubuzima bwanjye kugira ngo nzabusubirane. 18 Nta wubunyaga, ni jye ubutanga ku bushake bwanjye. Mfite ubushobozi bwo kubutanga n'ubwo kubusubirana. Ayo ni yo mabwiriza nahawe na Data.” 19 Ayo magambo yatumye Abayahudi bongera kwicamo ibice. 20 Benshi muri bo baravugaga bati: “Yahanzweho n'ingabo ya Satani. Kuki mukimutega amatwi?” 21 Ariko abandi bakavuga bati: “Iyo mvugo si iy'uwahanzweho. Mbese ingabo ya Satani ibasha guhumura impumyi?”

Abayahudi banga Yezu

22 I Yeruzalemu hari iminsi mikuru yo kwibuka Itahwa ry'Ingoro y'Imana, hakaba ari mu mezi y'imbeho. 23 Yezu yagendagendaga mu rugo rw'Ingoro y'Imana, munsi y'ibaraza ryitwa irya Salomo. 24 Abayahudi baramukikiza baramubaza bati: “Uzageza ryari kutwicisha amatsiko? Twerurire niba uri Kristo?” 25 Yezu arabasubiza ati: “Narabibabwiye ntimwabyemera. Ibyo nkora mu izina rya Data ni byo ntanze ho umugabo, 26 ariko ntimubyemera kuko mutari abo mu ntama zanjye. 27 Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, ndazizi kandi na zo zirankurikira. 28 Nziha ubugingo buhoraho, ntizizigera zipfa kandi ntawe uzazinyambura. 29 Data wazimpaye aruta byose, ntawe ubasha kuzimwambura. 30 Jyewe na Data turi umwe.” 31 Abayahudi bongera gutora amabuye kugira ngo bayamutere. 32 Ubwo Yezu arababwira ati: “Nabagaragarije ibyiza byinshi Data yantumye gukora. Ni ikihe muri ibyo gituma muntera amabuye?” 33 Abayahudi baramusubiza bati: “Igikorwa cyiza si cyo gituma tugutera amabuye, ahubwo ni uko utuka Imana kuko uri umuntu ariko ukigira Imana.” 34 Yezu arabasubiza ati: “Mbese ntibyanditswe mu Mategeko yanyu ko Imana yavuze ngo muri imana? 35 Tuzi ko Ibyanditswe bidakuka. Ba bantu babwiwe Ijambo ryayo, Imana ubwayo ni yo yabise imana. 36 None se kuki munshinja gutuka Imana, ngo navuze ko ndi Umwana wayo kandi ari jye Data yitoranyirije akantuma ku isi? 37 Niba ntakora ibyo Data yanshinze ntimunyemere. 38 Ariko niba mbikora, naho mutanyemera nibura mwemere ibyo nkora, kugira ngo mumenye mudashidikanya ko Data ari muri jye nanjye nkaba muri Data.” 39 Icyo gihe bongera gushaka gufata Yezu, ariko abavamo arigendera. 40 Nuko Yezu asubira iburasirazuba bwa Yorodani, aho Yohani yahoze abatiriza ahamara iminsi. 41 Abantu benshi bagumya kumusangayo bakavuga bati: “Nubwo Yohani nta gitangaza yigeze akora kiranga ibye, ariko ibyo yavuze kuri uyu muntu byose byari ukuri.” 42 Nuko abantu benshi bari aho bemera Yezu.

Yh 11

Urupfu rwa Lazaro

1 Umuntu witwa Lazaro wari utuye i Betaniya yafashwe n'indwara. I Betaniya aho ni ho Mariya n'umuvandimwe we Marita babaga. 2 Lazaro uwo yari musaza wa Mariya, wa wundi wasīze Nyagasani Yezu amavuta ku birenge akabihanaguza umusatsi we. 3 Nuko abo bashiki ba Lazaro batuma kuri Yezu bati: “Nyagasani, uwo ukunda ararwaye.” 4 Yezu abyumvise aravuga ati: “Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo igenewe guhesha Imana ikuzo kugira ngo Umwana wayo na we akuzwe.” 5 Yezu yakundaga Marita na Mariya na Lazaro. 6 Yumvise ko Lazaro arwaye asibira aho yari ari indi minsi ibiri. 7 Hanyuma abwira abigishwa be ati: “Nimureke dusubire muri Yudeya.” 8 Abigishwa baramubaza bati: “Mwigisha, vuba aha Abayahudi bashakaga kukwicisha amabuye none ugiye gusubirayo?” 9 Yezu arabasubiza ati: “Mbese umunsi ntufite amasaha cumi n'abiri? Iyo umuntu agenda ku manywa ntasitara kuko aba amurikiwe n'urumuri rw'iyi si. 10 Ariko ugenda nijoro arasitara kuko aba adafite urumuri.” 11 Amaze kubabwira atyo yungamo ati: “Incuti yacu Lazaro arasinziriye, ariko ngiye kumukangura.” 12 Abigishwa baramubwira bati: “Nyagasani, niba ari ugusinzira gusa azakira.” 13 Nyamara Yezu yavugaga ko Lazaro yapfuye, ariko bo bakibwira ko avuga ibitotsi bisanzwe. 14 Yezu ni ko kuberurira ati: “Lazaro yarapfuye. 15 Ariko kubera mwe nishimiye ko ntari mpari kugira ngo munyizere. None nimuze tujye aho ari.” 16 Tomasi witwaga Didimo abwira abigishwa bagenzi be ati: “Reka tumuherekeze tuzapfane na we!”

Yezu ni we kuzuka n'ubugingo

17 Yezu agezeyo asanga Lazaro amaze iminsi ine mu mva. 18 Kuva i Yeruzalemu ujya i Betaniya hari nk'ibirometero bitatu, 19 ku bw'ibyo Abayahudi benshi bari baje gusura Marita na Mariya kubera urupfu rwa musaza wabo. 20 Marita yumvise ko Yezu aje ajya kumusanganira, naho Mariya asigara imuhira. 21 Nuko Marita abwira Yezu ati: “Nyagasani, iyo uba hano ntabwo musaza wanjye aba yarapfuye. 22 N'ubu ariko nzi yuko icyo uri busabe Imana cyose iri bukiguhe.” 23 Yezu aramubwira ati: “Musaza wawe azazuka.” 24 Marita aramusubiza ati: “Nzi ko azazukana n'abandi ku munsi w'imperuka.” 25 Yezu aramubwira ati: “Ni jye kuzuka n'ubugingo, unyizera wese naho yaba yarapfuye azabaho. 26 Kandi uriho wese unyizera ntazigera apfa. Mbese ibyo urabyemera?” 27 Marita aramusubiza ati: “Yee ndabyemera, Nyagasani. Namaze kwemera ko ari wowe Kristo, Umwana w'Imana wagombaga kuza ku isi.”

Yezu arira

28 Amaze kuvuga atyo ajya guhamagara umuvandimwe we Mariya, aramwongorera ati: “Umwigisha yaje kandi aragushaka.” 29 Mariya abyumvise, ahaguruka bwangu ajya gusanganira Yezu. 30 Yezu yari ataragera aho batuye, ahubwo yari akiri aho Marita yari yamusanze. 31 Abayahudi bari baje gusura Mariya babonye asohotse yihuta, baramukurikira bibwira ko agiye kuririra ku mva. 32 Mariya agera aho Yezu ari, amubonye ahita amwikubita imbere maze aravuga ati: “Nyagasani, iyo uba hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.” 33 Nuko Yezu abonye Mariya arira n'Abayahudi bari bamuherekeje na bo barira, asuhuza umutima ababaye cyane. 34 Nuko arabaza ati: “Mwamushyize he?” Bati: “Nyagasani, ngwino urebe!” 35 Yezu ararira. 36 Nuko Abayahudi baravuga bati: “Nimurebe ukuntu yamukundaga!” 37 Bamwe muri bo baravuga bati: “Ariko se uwahumūye ya mpumyi ntiyashoboraga kubuza uyu nguyu gupfa?”

Yezu azura Lazaro

38 Nuko Yezu yongera gusuhuza umutima, ajya ku mva. Iyo mva yari ubuvumo kandi bwari bukingishije ibuye. 39 Yezu aramubwira ati: “Nimuvaneho ibuye!” Marita mushiki wa nyakwigendera aramubwira ati: “Nyagasani, ubu aranuka kuko uyu ubaye umunsi wa kane.” 40 Yezu aramusubiza ati: “Mbese sinakubwiye ko nunyizera uri bwibonere ikuzo ry'Imana?” 41 Nuko bavanaho ibuye maze Yezu areba hejuru aravuga ati: “Data, ngushimiye yuko wanyumvise. 42 Jyewe nsanzwe nzi ko unyumva iteka, ariko ibyo mbivuze kubera rubanda bankikije kugira ngo bemere ko ari wowe wantumye.” 43 Amaze kuvuga atyo arangurura ijwi ahamagara ati: “Lazaro, sohoka!” 44 Nuko uwari warapfuye arasohoka, amaguru n'amaboko bihambiriwe n'udutambaro, no mu maso he hapfutswe igitambaro. Yezu arababwira ati: “Nimumuhambure mureke agende.”

Abakuru b'Abayahudi bajya inama yo kwica Yezu

45 Benshi mu Bayahudi bari baje gusura Mariya, babonye ibyo Yezu akoze baramwemera. 46 Ariko bamwe muri bo basanga Abafarizayi, babatekerereza ibyo Yezu yakoze. 47 Nuko abakuru bo mu batambyi n'Abafarizayi bakoranya urukiko rw'ikirenga, baravuga bati: “Tubigenje dute ko uyu muntu agumya gukora ibitangaza byinshi? 48 Nitumwihorera agakomeza atyo abantu bose bazamwemera, bitume Abanyaroma baza bigarurire Ingoro y'Imana n'igihugu cyacu.” 49 Umwe muri bo witwa Kayifa wari Umutambyi mukuru uwo mwaka arababwira ati: “Burya koko nta cyo muzi! 50 Ntimuriyumvisha ko icyababera cyiza ari uko umuntu umwe apfira rubanda, aho gutuma ubwoko bwose burimbuka?” 51 Ibyo ntiyabivuze abyihangiye, ahubwo kuko yari Umutambyi mukuru uwo mwaka yahanuye ko Yezu agiye kuzapfira ubwoko bw'Abayahudi, 52 kandi si ubwo bwoko bwonyine ahubwo ngo anahurize hamwe abana b'Imana bari hirya no hino ku isi. 53 Kuva uwo munsi biyemeza kumwica. 54 Ni cyo cyatumye Yezu atongera kugaragara muri bo. Ahubwo yigira mu mujyi witwa Efurayimu uri hafi y'akarere kadatuwe, ahagumana n'abigishwa be. 55 Umunsi mukuru wa Pasika y'Abayahudi wari wegereje, bityo abantu benshi bajya i Yeruzalemu mbere y'uwo munsi kugira ngo bakore umuhango wo kwihumanura. 56 Babuze Yezu abari mu rugo rw'Ingoro y'Imana barabazanya bati: “Murabitekerezaho iki? Mbese ntazaza mu minsi mikuru?” 57 Ubwo abakuru bo mu batambyi n'Abafarizayi bakaba bategetse ko hagize uwamenya aho Yezu aherereye, yababwira kugira ngo bamufate.

Yh 12

Mariya asīga Yezu amarashi

1 Hasigaye iminsi itandatu umunsi mukuru wa Pasika y'Abayahudi ukaba, Yezu ajya i Betaniya iwabo wa Lazaro, uwo yari yarazuye mu bapfuye. 2 Baramuzimanira. Marita yaraherezaga naho Lazaro yicaranye n'abatumirwa. 3 Mariya afata nk'inusu ya litiro y'amarashi ahumura neza yitwa naridi, amininnye kandi ahenda cyane, ayasīga Yezu ku birenge abihanaguza umusatsi we, maze inzu yose yuzura impumuro y'ayo marashi. 4 Nuko Yuda Isikariyoti umwe mu bigishwa ba Yezu ari we wari ugiye kuzamugambanira, arabaza ati: 5 “Kuki aya marashi batayaguze amafaranga ngo bayahe abakene, ko yari kuvamo ahwanye n'igihembo cy'imibyizi magana atatu?” 6 Ntiyavugaga atyo abitewe no kwita ku bakene, ahubwo ni uko yari igisambo kandi ari we ushinzwe umufuka w'amafaranga, akajya ayanyereza. 7 Yezu ni ko kuvuga ati: “Mwihorere, yateganyirije ibyo afite umunsi w'ihambwa ryanjye. 8 Abakene bo murahorana naho jye ntituzahorana.”

Abakuru biyemeza kwica Lazaro

9 Abayahudi benshi cyane bamenye ko Yezu ari i Betaniya, bajyayo atari ugushaka kubona Yezu gusa, ahubwo ngo babone na Lazaro uwo yari yarazuye. 10 Nuko kuva ubwo abakuru bo mu batambyi bafata icyemezo cyo kwica na Lazaro, 11 kuko yatumaga Abayahudi benshi babacikaho bakemera Yezu.

Yezu agera i Yeruzalemu

12 Bukeye imbaga y'abantu bari baje mu minsi mikuru ya Pasika bamenya ko Yezu ari bugere i Yeruzalemu. 13 Nuko bafata amashami y'imikindo bajya kumusanganira, bavuga baranguruye bati: “Hozana! Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani! Hasingizwe Umwami w'Abisiraheli!” 14 Yezu abonye icyana cy'indogobe, acyicaraho nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo: 15 “Mwitinya, baturage b'i Siyoni! Dore umwami wanyu araje, ahetswe n'icyana cy'indogobe!” 16 Ibyo abigishwa be ntibahita babisobanukirwa, ariko Yezu amaze kuzuka agahabwa ikuzo, ni bwo bibutse ko Ibyanditswe bimwerekeyeho ari ko byavugaga kandi ko ari ko abantu bamugenje. 17 Ba bantu benshi bari kumwe na Yezu igihe yahamagaraga Lazaro ngo ave mu mva akamuzura, bari bagihamya ibyo babonye. 18 Rubanda baramusanganira, kuko bari bumvise ko yakoze icyo gitangaza kiranga ibye. 19 Nuko Abafarizayi baravugana bati: “Murabona ko ibi byose nta cyo bizatugezaho. Dore abantu bose baramuyobotse!”

Abanyamahanga bashaka kubona Yezu

20 Mu bari baje i Yeruzalemu gusenga mu minsi mikuru harimo n'abanyamahanga. 21 Begera Filipo wari uw'i Betsayida ho muri Galileya baramubwira bati: “Mutware, turifuza kubona Yezu.” 22 Filipo ajya kubibwira Andereya, maze bombi bajya kubibwira Yezu. 23 Yezu arababwira ati: “Igihe kirageze kugira ngo Umwana w'umuntu ahabwe ikuzo. 24 Ndababwira nkomeje ko iyo akabuto k'ingano kadatewe mu gitaka ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye ni ho kera imbuto nyinshi. 25 Ukunda ubuzima bwe azabubura, naho utihambira ku buzima bwe muri iyi si azaburindira ubugingo buhoraho. 26 Unkorera wese agomba kunkurikira, kugira ngo aho nzaba ndi na we azabeyo, kandi unkorera wese Data azamwubahiriza.

Yezu avuga ibyerekeye urupfu rwe

27 “Ubu umutima wanjye urahagaze – mvuge iki kandi? Ese nsabe nti: ‘Data, nkiza urwa none?’ Nyamara kandi ni cyo cyanzanye. 28 Ahubwo ndasaba nti: ‘Data, iheshe ikuzo!’ ” Nuko humvikana ijwi ry'uvugira mu ijuru ati: “Maze kuryihesha kandi nzongera ndyiheshe.” 29 Bamwe muri rubanda bari aho bumvise iryo jwi baravuga bati: “Ni inkuba!” Abandi bati: “Ni umumarayika uvuganye na we.” 30 Nuko Yezu arabasubiza ati: “Iryo jwi si jye rigenewe ahubwo ni mwebwe. 31 Ubu igihe cyo gucira ab'isi urubanza kirageze, ubu umutware w'iyi si agiye kuzameneshwa. 32 Nanjye ninshyirwa hejuru y'isi nzikururiraho abantu bose.” 33 Ibyo Yezu yabivugiraga kwerekana urupfu yari agiye gupfa urwo ari rwo. 34 Noneho rubanda baramubwira bati: “Twumvise mu gitabo cy'Amategeko ko Kristo ahoraho ibihe byose. None se uvuga ute ko Umwana w'umuntu azagomba gushyirwa hejuru? Mbese uwo Mwana w'umuntu ni nde?” 35 Yezu ni ko kubabwira ati: “Urumuri muracyarufite akanya gato, nimugende mukirufite kugira ngo umwijima utabatungura, kuko ugenda mu mwijima atamenya iyo ajya. 36 Umwanya mugifite urumuri nimurwizere mube abantu bayoborwa n'urumuri.” Yezu amaze kuvuga atyo, arigendera arabihisha.

Abayahudi ntibemeye Yezu

37 Nubwo Abayahudi bari barabonye akora ibyo bitangaza byose bimuranga, ntabwo bamwemeye 38 bityo biba nk'uko byavuzwe n'umuhanuzi Ezayi ngo: “Nyagasani, ni nde wemeye ibyo yatwumvanye? Kandi ni nde wahishuriwe ukuboko kwa Nyagasani?” 39 Ntibashoboraga kubyemera nk'uko Ezayi yongeye kuvuga ati: 40 “Imana yabahumye amaso, ibanangira imitima, kugira ngo be kubona, kandi be gusobanukirwa, batava aho bangarukira nkabakiza.” 41 Ezayi yavuze ibyo ngibyo kuko yeretswe ikuzo rya Yezu, akaba ari we avuga. 42 No mu batware b'Abayahudi benshi baramwemeraga, nyamara ntibabivuge ku mugaragaro kugira ngo Abafarizayi batabaca mu rusengero, 43 kuko bahitagamo gushimwa n'abantu kuruta gushimwa n'Imana.

Ijambo rya Yezu ni ryo mucamanza

44 Yezu avuga aranguruye ati: “Unyemera si jye aba yemeye gusa, ahubwo aba yemeye n'Uwantumye. 45 Kandi n'umbonye aba abonye n'Uwantumye. 46 Naje kuba urumuri rw'isi, kugira ngo unyemera wese ataguma mu mwijima. 47 Kandi umuntu wese wumva amagambo yanjye ntayakurikize si jye umucira urubanza. Sinazanywe no gucira abantu urubanza ahubwo nazanywe no kubakiza. 48 Umpinyura ntiyakire n'amagambo yanjye afite ikimucira urubanza: amagambo navuze ni yo azamucira urubanza ku munsi w'imperuka. 49 Erega sinavuze ibyo nihangiye, ahubwo Data wantumye ni we wantegetse icyo ngomba kuvuga n'icyo ngomba gutangaza. 50 Nzi yuko amategeko ye ageza ku bugingo buhoraho. Nuko rero ibyo Data yambwiye ni byo mvuga.”

Yh 13

Yezu yoza abigishwa be ibirenge

1 Hari ku munsi ubanziriza Pasika y'Abayahudi. Yezu yari azi ko igihe kigeze cyo kuva kuri iyi si agasubira kwa Se. Nk'uko yari asanzwe akunda abe bari ku isi, ni ko yakomeje kubakunda byimazeyo. 2 Nimugoroba Yezu n'abigishwa be bari ku meza bafungura. Satani yari yamaze kwemeza Yuda Isikariyoti mwene Simoni kumugambanira. 3 Yezu yari azi ko Se yamweguriye ibintu byose kandi ko yaturutse ku Mana, akazasubira ku Mana. 4 Ni ko kuva ku meza, avanamo umwitero maze afata igitambaro aragikenyera. 5 Asuka amazi ku ibesani atangira koza abigishwa be ibirenge, no kubahanaguza cya gitambaro yari akenyeje. 6 Ageze kuri Simoni Petero we ahita amubaza ati: “Nyagasani, ni wowe ugiye kunyoza ibirenge?” 7 Yezu aramusubiza ati: “Nturamenya icyo nkora ariko uzakimenya hanyuma.” 8 Petero ati: “Reka da, ntuzigera unyoza ibirenge!” Yezu aramusubiza ati: “Nintakoza ibirenge nta cyo turi bube tugihuriyeho.” 9 Simoni Petero ati: “Noneho rero Nyagasani, ntunyoze ibirenge gusa ahubwo unyuhagire n'ibiganza no mu mutwe!” 10 Yezu aramubwira ati: “Uwiyuhagiye umubiri wose ntakeneye gusubira kwiyuhagira, keretse koga ibirenge kuko aba atunganye rwose. Kandi koko muratunganye, nyamara si mwese.” 11 Yari azi uri bumugambanire, ni yo mpamvu yavuze ati: “Ntimutunganye mwese.” 12 Yezu amaze kuboza ibirenge asubizamo umwitero we asubira ku meza. Nuko arababaza ati: “Aho musobanukiwe ibyo maze kubagirira? 13 Munyita Umwigisha na Shobuja kandi ntimwibeshya kuko ari ko biri. 14 Ubwo rero mbogeje ibirenge, ndi Shobuja n'Umwigisha wanyu namwe mugomba kubyozanya. 15 Mbahaye urugero ngo mujye mukora nk'uko mbagiriye. 16 Ndababwira nkomeje ko nta mugaragu uruta shebuja, kandi ko nta ntumwa iruta uwayitumye. 17 Ubwo mumenye ibyo muzaba muhiriwe nimubikurikiza. 18 “Si mwebwe mwese mvuga kuko nzi abo natoranyije. Ariko ni ngombwa ko ibi Byanditswe biba ngo: ‘Uwo dusangira ni we umpindutse’. 19 Igitumye mbibabwira bitaraba ni ukugira ngo igihe bizaba bibaye muzemere uwo ndi we. 20 Ndababwira nkomeje ko uwakiriye uwo ntumye ari jye azaba yakiriye, kandi unyakiriye aba yakiriye Uwantumye.”

Yezu ahanura ko agiye kugambanirwa

21 Yezu amaze kuvuga atyo ni ko gushenguka maze avuga yeruye ati: “Ndababwira nkomeje ko umwe muri mwe agiye kungambanira.” 22 Abigishwa be barebana bumiwe, bayoberwa uwo avuze uwo ari we. 23 Umwe muri bo, uwo Yezu yakundaga cyane yari hafi ye. 24 Simoni Petero amucira amarenga ati: “Mubaze uwo avuze uwo ari we.” 25 Uwo mwigishwa yegama mu gituza cya Yezu aramubaza ati: “Nyagasani, uwo uvuze ni nde?” 26 Yezu aramusubiza ati: “Uwo mpereza ikimanyu cy'umugati ngiye gukoza mu burisho ni we uwo.” Nuko afata ikimanyu agikozamo, agihereza Yuda Isikariyoti mwene Simoni. 27 Yuda amaze guhabwa icyo kimanyu ni bwo Satani yamwinjiyemo. Nuko Yezu aramubwira ati: “Icyo ukora gikore bwangu.” 28 Ariko nta n'umwe mu basangiraga na we wamenye icyatumye amubwira atyo. 29 Kubera ko Yuda yari umubitsi w'amafaranga, bamwe batekereje ko Yezu amubwiye kugura ibyo bakeneye by'umunsi mukuru, cyangwa kugira icyo aha abakene. 30 Yuda akimara kwakira cya kimanyu ako kanya arasohoka. Icyo gihe hari nijoro.

Itegeko rishya

31 Yuda amaze gusohoka Yezu aravuga ati: “Ubu Umwana w'umuntu ahawe ikuzo kandi ahesheje Imana ikuzo. 32 Kandi ubwo ahesheje Imana ikuzo, na yo izamuha ku ikuzo ryayo bwite kandi izabikora bidatinze. 33 Bana banjye, ndacyari kumwe namwe akanya gato. Ariko nk'uko nabwiye Abayahudi namwe ni ko mbabwira: muzanshaka nyamara aho ngiye ntimuzashobora kuhagera. 34 Mbahaye itegeko rishya ngo mukundane. Nk'uko nabakunze abe ari ko namwe mukundana. 35 Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye ni uko bazabona mukundana.”

Yezu abwira Petero ko ari bumwihakane

36 Simoni Petero aramubaza ati: “Nyagasani, ugiye he?” Yezu aramusubiza ati: “Aho ngiye ntushobora kuhankurikira ubu, ariko uzahankurikira mu gihe kizaza.” 37 Petero aramubaza ati: “Nyagasani, nabuzwa n'iki kugukurikira ubu? No kugupfira nabyemera!” 38 Yezu aramusubiza ati: “Aho wakwemera kumpfira koko? Ndakubwira nkomeje ko inkoko itari bubike utaranyihakana gatatu.”

Yh 14

Yezu ni we nzira igeza ku Mana

1 Yezu arababwira ati: “Ntimuhagarike imitima. Mwizere Imana nanjye munyizere. 2 Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi. Iyo bitaba bityo simba narababwiye ko ngiye kubategurira umwanya. 3 Nuko rero ningenda nkamara kuwubategurira, nzagaruka mbajyaneyo kugira ngo aho ndi namwe muzabeyo. 4 Aho njya, inzira ijyayo murayizi.” 5 Tomasi aramubaza ati: “Nyagasani, ko tutazi aho ugiye inzira yo twayibwirwa n'iki?” 6 Yezu aramusubiza ati: “Ni jye nzira n'ukuri n'ubugingo. Ntawe ujya kwa Data atanyuze kuri jye. 7 Ubwo munzi na Data muzamumenya. Ndetse kuva ubu muramuzi kandi mwaramubonye.” 8 Filipo aramubwira ati: “Nyagasani, twereke So biraba bihagije.” 9 Yezu aramubwira ati: “Filipo we, nabanye namwe igihe kingana gitya none ukaba utanzi! Umbonye aba abonye na Data. None wavuga ute ngo nimbereke Data? 10 Mbese ntiwemera ko ndi muri Data kandi na Data akaba ari muri jye? Ibyo mbabwira si ibyo nihangira, ahubwo Data uba muri jye ni we ukora umurimo we. 11 Nimwemere ibyo mbabwira, ko ndi muri Data na Data akaba ari muri jye. Nibura mubyemezwe n'ibyo mubona nkora. 12 Ndababwira nkomeje ko unyizera, ibyo nkora na we azabikora ndetse azakora n'ibibiruta, kuko ngiye kwa Data. 13 Icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikora, kugira ngo ikuzo rya Data ryerekanirwe mu Mwana we. 14 Nimugira icyo munsaba cyose mu izina ryanjye nzagikora.

Yezu abasezeranira Mwuka Muziranenge

15 “Nimunkunda muzakurikiza amategeko yanjye. 16 Nanjye nzasaba Data kubaha undi Mujyanama kugira ngo agumane namwe iteka. 17 Uwo ni we Mwuka w'ukuri. Ab'isi ntibabasha kumwakira kuko batamureba ntibanamumenye. Naho mwebweho muramuzi kuko ari kumwe namwe kandi azaba muri mwe. 18 “Sinzabasiga mwenyine nk'impfubyi, nzagaruka mbasange. 19 Hasigaye umwanya muto ab'isi ntibabe bakimbona, ariko mwebweho muzambona. Kuko ndiho namwe muzabaho. 20 Uwo munsi muzamenya ko ndi muri Data kandi namwe mukaba muri jye, nk'uko nanjye ndi muri mwe. 21 “Uwemera amategeko yanjye, akayakurikiza, uwo ni we unkunda kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda kandi nzamwiyereka.” 22 Yuda (utari Isikariyoti) aramubaza ati: “Nyagasani, kuki uzatwiyereka twenyine ntiwiyereke rubanda rwose?” 23 Yezu aramusubiza ati: “Unkunda wese azakurikiza ibyo mvuga, na Data azamukunda maze tumusange tugumane na we. 24 Utankunda ntakurikiza ibyo mvuga, kandi rero amagambo mwumva mvuga si ayanjye, ahubwo ni aya Data wantumye. 25 “Ibyo mbibabwiye nkiri hamwe namwe. 26 Ariko wa Mujyanama ari we Mwuka Muziranenge Data azohereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose kandi azabibutsa ibyo nababwiye byose. 27 “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ni yo mbahaye. Sinyabahaye nk'uko ab'isi bayatanga. Ntimuhagarike imitima kandi ntimugire ubwoba. 28 Mwumvise ko nababwiye nti: ‘Ndagiye kandi nzagaruka mbasange.’ Iyaba mwankundaga mwakwishimiye ko ngiye kwa Data, kuko Data anduta. 29 Ibyo mbaye mbibabwiye bitaraba, kugira ngo nibiba muzanyemere. 30 Nta gihe ngifite cyo kuvugana namwe byinshi kuko umutware w'iyi si aje, icyakora nta bushobozi amfiteho. 31 Nyamara ab'isi bagomba kumenya ko nkunda Data kandi ngakora byose nk'uko yabintegetse “Nimuhaguruke, tuve hano.”

Yh 15

Yezu yigereranya n'igiti cy'umuzabibu

1 “Ni jye muzabibu w'ukuri kandi Data ni we uwuhingira. 2 Ishami ryose ryo kuri jye ritera arivanaho, naho iryera ryose ararikaragira ngo ribe risukuye rirusheho kurumbuka. 3 Namwe mumaze gusukurwa n'ibyo nababwiye. 4 Nimugume kuri jye nanjye ngume muri mwe. Nk'uko ishami ubwaryo ritabasha kwera ridafashe ku muzabibu, ni ko namwe mutabasha gukora ibyiza mutagumye kuri jye. 5 “Ni jye muzabibu namwe muri amashami. Uguma kuri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi kuko ari nta cyo mubasha gukora mudafashe kuri jye. 6 Utaguma kuri jye ajugunywa kure akuma nk'ishami. Amashami nk'ayo barayasakuma bakayashyira mu muriro agakongoka. 7 Nimuguma kuri jye, n'amagambo yanjye agahora muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa. 8 Igihesha Data ikuzo ni uko mwera imbuto nyinshi, ni bwo muzaba abigishwa banjye. 9 Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze, nimugume mu rukundo rwanjye. 10 Nimukurikiza amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk'uko nanjye nakurikije amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe. 11 “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo ibyishimo byanjye bibe muri mwe, kandi n'ibyishimo byanyu bibe bisesuye. 12 Ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk'uko nabakunze. 13 Nta wagira urukundo ruruta urw'umuntu upfira incuti ze. 14 Mwe muri incuti zanjye niba mukora ibyo mbategeka. 15 Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atamenya ibyo shebuja akora. Ahubwo nabise incuti kuko nabamenyesheje ibyo Data yambwiye byose. 16 Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije, mbatuma kujya kwera imbuto kandi ngo izo mbuto zanyu zigumeho, kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibahe. 17 Icyo mbategetse rero ni ugukundana.

Abanga Yezu n'abamukunda

18 “Ab'isi nibabanga mumenye ko ari jye babanje kwanga. 19 Iyo muba ab'isi, bari kubakunda nk'uko bakunda ababo. Ariko ntimuri ab'isi ahubwo narabatoranyije mbatandukanya na bo, ni cyo gituma babanga. 20 Mwibuke iri jambo nababwiye nti; ‘Nta mugaragu uruta shebuja.’ Ubwo bantoteje bazabatoteza namwe. Niba barakurikije inyigisho zanjye n'izanyu bazazikurikiza. 21 Ariko ibyo byose bazabibagirira babampōra kuko batazi Uwantumye. 22 Iyo ntaza ngo mvugane na bo nta cyaha bajyaga kugira, naho ubu ngubu ntibafite icyo kwireguza. 23 Unyanga aba yanze na Data. 24 Iyo ntakorera muri bo ibitigeze bikorwa n'undi muntu wese nta cyaha bajyaga kugira, ariko none babonye ibyo nakoze kandi basigaye batwanga jye na Data. 25 Nyamara byagenze bityo kugira ngo bibe nk'uko byanditswe mu gitabo cy'Amategeko yabo ngo: ‘Banyanze ari nta mpamvu.’ 26 “Wa Mujyanama azaza, ni we Mwuka w'ukuri ukomoka kuri Data. Nimuboherereza muhawe na Data, azaba umugabo wo guhamya ibyanjye. 27 Namwe kandi muzambera abagabo kuko turi kumwe uhereye mbere na mbere.

Yh 16

1 “Ibyo nabibabwiriye kugira ngo hatagira ikibacogoza. 2 Bazabaca mu nsengero zabo, ndetse hagiye kuzaza igihe ubwo uzabica wese azibwira ko akorera Imana. 3 Bazabagirira batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye. 4 Ariko ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe nikigera muzibuke ko nabibamenyesheje.

Umurimo wa Mwuka w'Imana

“Icyatumye ntabibabwira mbere ni uko nari nkiri kumwe namwe. 5 Ariko ubu ngiye gusanga Uwantumye, kandi rero muri mwe ntawe umbaza ati: ‘Urajya he?’ 6 None ishavu rirabashengura kuko maze kubibabwira. 7 Nyamara ndababwira ukuri: icyabagirira akamaro ni uko ngenda, kuko nintagenda wa Mujyanama atazaza muri mwe, ariko ningenda nzamuboherereza. 8 Kandi naza azemeza ab'isi ko batsinzwe ku byerekeye icyaha cyabo no ku byerekeye gutunganira Imana, no ku byerekeye urubanza. 9 Azabemeza ibyerekeye icyaha cyabo kuko batanyemeye. 10 Azabemeza ibyerekeye gutunganira Imana kuko ngiye kwa Data mukaba mutakimbonye. 11 Azabemeza ibyerekeye urubanza kuko umutware w'iyi si yamaze kurucirwa. 12 “Ndacyafite byinshi nababwira ariko ubu ntimwabasha kubyihanganira. 13 Mwuka werekana ukuri naza azabayobora mu kuri kose, kuko atazavuga ibyo yihangiye, ahubwo azavuga ibyo azaba yumvise kandi azanabamenyesha ibizaza. 14 Azanyubahiriza kuko azahabwa ku byanjye akabibamenyesha. 15 Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mbabwira nti: ‘Mwuka azahabwa ku byanjye maze abibamenyeshe’.

Akababaro kazasimburwa n'ibyishimo

16 “Hasigaye igihe gito mwe kumbona hanyuma mu kindi gihe gito mukazambona.” 17 Nuko bamwe mu bigishwa be barabazanya bati: “Ibyo se ni ibiki atubwiye ngo hasigaye igihe gito twe kumubona hanyuma mu kindi gihe gito tukazamubona, kandi ngo kuko agiye kwa Se?” 18 Bati: “Icyo ‘gihe gito’ ni ukuvuga iki? Ntituzi icyo ashaka kuvuga.” 19 Yezu amenye ko bashaka kumubaza ni ko kugira ati: “Ese murabazanya kuri iryo jambo navuze nti: ‘Hasigaye igihe gito mwe kumbona hanyuma mu kindi gihe gito mukazambona?’ 20 Ndababwira nkomeje ko muzarira muboroge, naho ab'isi bo bazishima. Muzababara ariko akababaro kanyu kazahinduka ibyishimo. 21 Iyo umugore aramukwa arababara kuko agejeje igihe, ariko yamara kubyara ntabe acyibuka uburibwe kubera ibyishimo, kuko isi iba yungutse umuntu. 22 Namwe ubu murababaye koko, ariko nzongera kubabona, maze ibyishimo bibasābe mu mutima kandi ntawe uzabibavutsa. 23 “Uwo munsi nugera nta cyo muzaba mukinsiganuza. Ndababwira nkomeje ko icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha. 24 Kugeza ubu nta cyo mwigeze musaba mu izina ryanjye. Musabe muzahabwa kugira ngo ibyishimo byanyu bisendere.

Yezu yatsinze isi

25 “Ibyo mbibabwiye mu marenga. Igihe kizaza ubwo ntazongera kubabwira mu marenga, ahubwo nzabamenyesha ibya Data neruye. 26 Uwo munsi muzamwambaza mu izina ryanjye. Simvuze ko nzabavuganira kuri Data. 27 Erega Data ubwe asanzwe abakunda, kuko munkunda mukaba mwaremeye ko navuye ku Mana! 28 Naturutse kwa Data nza ku isi, kandi ubu ngiye kuva ku isi nsubire kwa Data.” 29 Abigishwa be baramubwira bati: “Dore noneho utubwiye weruye utaducira amarenga. 30 Ubu tumenye yuko uzi byose kandi ntukeneye ko hari uwagira icyo akubaza. Kubera ibyo twemera ko wavuye ku Mana.” 31 Yezu arababwira ati: “Noneho murashyize muranyemeye! 32 Ariko igihe kigiye kuza ndetse kirageze, ubwo mwese muri butatane umuntu wese akajya ukwe maze mukansiga jyenyine. Nyamara sindi jyenyine kuko ndi kumwe na Data. 33 Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro mukomora kuri jye. Ku isi muzagira amakuba, ariko nimuhumure isi narayitsinze!”

Yh 17

Yezu asabira abigishwa be

1 Yezu amaze kuvuga atyo, yubura amaso areba ku ijuru aravuga ati: “Data, igihe kirageze. Hesha Umwana wawe ikuzo kugira ngo na we aguheshe ikuzo. 2 Wamuhaye ububasha ku bantu bose, ni ukugira ngo abo wamuhaye bose abaheshe ubugingo buhoraho. 3 Kandi ubugingo buhoraho ngubu: ni uko bakumenya wowe Mana y'ukuri wenyine bakamenya n'uwo watumye Yezu Kristo. 4 Naguhesheje ikuzo ku isi ndangiza umurimo wampaye gukora. 5 Noneho Data, umpe kubana nawe mfite rya kuzo twari dusangiye isi itararemwa. 6 “Abantu wampaye ubakuye mu b'isi nabagaragarije uwo uri we. Bari abawe maze urabampa kandi bakurikije ijambo ryawe. 7 None bazi ko ibyo wampaye byose ari wowe biturukaho, 8 kuko ubutumwa wampaye nabubagejejeho bakabwakira. Bazi badashidikanya ko naturutse kuri wowe kandi bemera ko ari wowe wantumye. 9 “Ni bo nsabira sinsabira ab'isi, ahubwo nsabira abo wampaye kuko ari abawe. 10 Ibyanjye byose ni ibyawe, n'ibyawe byose ni ibyanjye kandi ikuzo ryanjye ryagaragariye kuri bo. 11 Kuva ubu sinkiri ku isi ariko bo baracyayiriho, naho jye nje iwawe. Data uzira inenge, ubarindishe ububasha wampaye, kugira ngo babe umwe nk'uko natwe turi umwe. 12 Nkiri kumwe na bo, ububasha wampaye ni bwo bwatumye mbagumana nkabarinda, ntihagire n'umwe muri bo ubura uretse wa wundi wagombaga kurimbuka, kugira ngo bibe nk'uko Ibyanditswe bivuga. 13 Ubu rero nje aho uri ariko ibyo mbivuze nkiri ku isi, kugira ngo ibyishimo byanjye bibasendere mu mitima. 14 Nababwiye ijambo ryawe, ab'isi barabanga babaziza ko atari abayo nk'uko nanjye ntari uwayo. 15 Singusaba ngo ubakure ku isi, ahubwo ndagusaba ngo ubarinde Sekibi. 16 Si ab'isi nk'uko nanjye ntari uw'isi. 17 Ubiyegurire ukoresheje ukuri kwawe, ijambo ryawe ni ryo kuri. 18 Nk'uko wantumye ku isi ni ko nanjye mbatumye ku isi. 19 Ku bwabo ndakwiyeguriye kugira ngo na bo babe bakwiyeguriye by'ukuri. 20 “Ntabwo ari bo nsabira bonyine, ahubwo nsabira n'abazanyemera kubera ubutumwa babazaniye. 21 Ndasaba ko bose baba umwe. Data, nk'uko uri muri jye nanjye nkaba muri wowe, ni ko nsaba ko baba umwe natwe kugira ngo ab'isi bemere ko ari wowe wantumye. 22 Ikuzo wampaye nanjye nararibahaye kugira ngo babe umwe nk'uko natwe turi umwe, 23 mbe muri bo nawe ube muri jye. Bibumbire hamwe byimazeyo, kugira ngo ab'isi bamenye ko wantumye kandi ko ubakunda nk'uko unkunda. 24 “Data, ni wowe wabampaye none ndashaka kuzabana na bo aho nzaba ndi, kugira ngo bitegereze ikuzo wampaye kuko wankunze isi itararemwa. 25 Data nyir'ubutungane, ni koko ab'isi ntibigeze bakumenya, ariko jye ndakuzi kandi n'aba basobanukiwe ko ari wowe wantumye. 26 Narabakumenyesheje kandi nzakomeza kubikora, kugira ngo urukundo wankunze rube muri bo nanjye mbe muri bo.”

Yh 18

Bafata Yezu

1 Yezu amaze gusenga atyo, ajyana n'abigishwa be bambuka umugezi wa Kedironi. Hakurya yaho hari ubusitani, maze Yezu n'abigishwa be babujyamo. 2 Yuda wari ugiye kumugambanira yari azi aho hantu, kuko Yezu yakundaga kuhateranira n'abigishwa be. 3 Nuko Yuda ajyayo ayoboye igitero cy'abasirikari n'abarinzi b'Ingoro y'Imana, batumwe n'abakuru bo mu batambyi hamwe n'Abafarizayi. Bari batwaye imuri n'amatara n'intwaro. 4 Yezu yari azi ibigiye kumubaho byose, maze aza abasanga arababaza ati: “Murashaka nde?” 5 Baramusubiza bati: “Yezu w'i Nazareti.” Yezu arababwira ati: “Ni jyewe.” Yuda w'umugambanyi yari kumwe na bo. 6 Yezu avuze ati: “Ni jyewe”, barihinda basubira inyuma bikubita hasi. 7 Nuko yongera kubabaza ati: “Murashaka nde?” Bati: “Yezu w'i Nazareti.” 8 Yezu arabasubiza ati: “Nababwiye ko ari jye. Niba rero ari jye mushaka nimureke aba bigendere.” 9 Kwari ukugira ngo bibe nk'uko yari yavuze ati: “Sinabuze n'umwe mu bo wampaye.” 10 Nuko Simoni Petero wari ufite inkota arayikura ayikubita umugaragu w'Umutambyi mukuru, amuca ugutwi kw'iburyo. Uwo mugaragu yitwaga Malikusi. 11 Yezu abwira Petero ati: “Subiza inkota mu rwubati. Mbese uragira ngo ndeke kunywa igikombe cy'umubabaro Data yampaye?”

Yezu aregerwa Umutambyi Ana

12 Ubwo rero abasirikari n'umukuru wabo hamwe n'abarinzi b'Ingoro y'Imana b'Abayahudi, bafata Yezu baramuboha. 13 Babanza kumujyana kwa Ana, ari we sebukwe wa Kayifa wari Umutambyi mukuru muri uwo mwaka. 14 Kayifa ni we wari waragiriye Abayahudi inama, yuko ikiruta ari uko umuntu umwe yapfira rubanda.

Petero yihakana Yezu

15 Nuko Simoni Petero n'undi mwigishwa bakurikira Yezu. Uwo mwigishwa wundi yari azwi n'Umutambyi mukuru, bituma yinjirana na Yezu mu rugo rwe 16 naho Petero asigara ku irembo. Nuko wa mwigishwa wundi wari uzwi n'Umutambyi mukuru, arasohoka avugana n'umuja ukumīra, ni ko kwinjiza Petero. 17 Uwo muja abaza Petero ati: “Mbese aho nawe nturi uwo mu bigishwa b'uriya muntu?” Aramusubiza ati: “Oya.” 18 Abagaragu n'abarinzi b'Ingoro y'Imana bari bacanye umuriro kubera imbeho bari bahagaze bota, Petero na we ahagararanye na bo yota.

Yezu abazwa n'Umutambyi mukuru

19 Nuko wa Mutambyi mukuru Ana abaza Yezu ibyerekeye abigishwa be n'inyigisho ze. 20 Yezu aramusubiza ati: “Nahoze mbwira abantu bose ku mugaragaro. Iteka nigishirizaga mu nsengero no mu rugo rw'Ingoro y'Imana, aho Abayahudi bateranira. Nta cyo nigeze mvuga rwihishwa. 21 None urambariza iki? Ahubwo baza abumvise ibyo navuze, bo babizi neza.” 22 Yezu amaze kuvuga atyo, umwe mu barinzi b'Ingoro y'Imana wari uhagaze aho, amukubita urushyi avuga ati: “Ugasubiza Umutambyi mukuru utyo?” 23 Yezu aramusubiza ati: “Niba mvuze nabi erekana aho ikibi kiri, ariko se niba mvuze neza unkubitiye iki?” 24 Nuko Ana amwohereza aboshye kwa Kayifa Umutambyi mukuru.

Petero yongera kwihakana Yezu

25 Ubwo Simoni Petero akaba ahagaze yota. Nuko baramubaza bati: “Mbese aho nawe nturi uwo mu bigishwa be?” Arabihakana ati: “Oya.” 26 Umwe wo mu bagaragu b'Umutambyi mukuru, wari mwene wabo w'uwo Petero yari yaciye ugutwi aramubaza ati: “Sinakwiboneye uri kumwe na we muri bwa busitani?” 27 Nuko Petero yongera kubihakana, maze ako kanya inkoko irabika.

Yezu ashyikirizwa Umunyaroma Pilato wategekaga Yudeya

28 Igitondo gitangaje bavana Yezu kwa Kayifa, bamujyana mu ngoro y'umutegetsi. Abayahudi ntibinjira muri iyo ngoro, kugira ngo badahumana bikababuza kurya ifunguro rya Pasika. 29 Nuko Pilato arasohoka abasanga hanze arababaza ati: “Uyu muntu muramurega iki?” 30 Baramusubiza bati: “Iyo ataba umugizi wa nabi ntituba tumukuzaniye.” 31 Pilato arababwira ati: “Nimube ari mwe mumujyana, mumucire urubanza mukurikije amategeko yanyu.” Abayahudi baramubwira bati: “Ntidufite uburenganzira bwo kugira uwo twica.” 32 Kwari ukugira ngo bibe nk'uko Yezu yari yavuze, yerekana urwo yari agiye gupfa. 33 Pilato asubira mu ngoro ye, maze ahamagara Yezu aramubaza ati: “Ni wowe mwami w'Abayahudi?” 34 Yezu ni ko kumubaza ati: “Ibyo ni wowe ubyihangiye, cyangwa se ni abandi babigushyizemo?” 35 Pilato aramusubiza ati: “Nanjye se uragira ngo ndi Umuyahudi? Ni bene wanyu n'abakuru bo mu batambyi banyu bakunzaniye. Mbese wakoze iki?” 36 Yezu aramusubiza ati: “Ubwami bwanjye si ubwo kuri iyi si. Iyo buza kuba ubwo kuri iyi si, abantu banjye baba bandwaniriye kugira ngo ntagabizwa Abayahudi. Noneho rero ubwami bwanjye si ubw'ino aha.” 37 Maze Pilato aramubaza ati: “Ni ukuvuga rero ko uri umwami?” Yezu ati: “Ubwawe wivugiye ko ndi umwami! Icyo navukiye kandi cyanzanye ku isi ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye ukuri. Umuntu wese ukunda ukuri antega amatwi.” 38 Pilato ati: “Ukuri ni iki?”

Yezu acirwa urwo gupfa

Pilato amaze kuvuga atyo, yongera gusanga Abayahudi hanze arababwira ati: “Nsanze nta cyaha kimuhama. 39 None se, ko hari akamenyero ko mbarekurira imfungwa imwe ku munsi mukuru wa Pasika, murashaka ko mbarekurira umwami w'Abayahudi?” 40 Barasakuza bati: “Si we dushaka ahubwo duhe Baraba!” Nyamara Baraba uwo yari umwambuzi.

Yh 19

1 Ni bwo Pilato ategetse ko bafata Yezu ngo bamukubite. 2 Nuko abasirikari bazingazinga ikamba ry'amahwa barimutamiriza ku mutwe, bamwambika n'umwitero w'umutuku wijimye 3 bakamwegera bati: “Urakarama Mwami w'Abayahudi”, bakamukubita inshyi. 4 Nuko Pilato yongera gusohoka abwira Abayahudi ati: “Dore ndamubazaniye kugira ngo mumenye ko nta cyaha namusanganye.” 5 Yezu ni ko gusohoka yambaye rya kamba ry'amahwa na wa mwitero w'umutuku wijimye. Pilato arababwira ati: “Nguyu wa muntu.” 6 Abakuru bo mu batambyi n'abarinzi b'Ingoro y'Imana bamukubise amaso, bavuga baranguruye bati: “Mubambe ku musaraba! Mubambe!” Pilato arababwira ati: “Mube ari mwe mumujyana mumubambe, kuko jyewe nta cyaha musanganye.” 7 Abayahudi baramusubiza bati: “Twebwe dufite itegeko rivuga ko agomba gupfa kuko yigize Umwana w'Imana.” 8 Pilato yumvise iryo jambo arushaho kugira ubwoba, 9 maze asubira mu ngoro ye abaza Yezu ati: “Ukomoka hehe?” Yezu ntiyagira icyo amusubiza. 10 Pilato ni ko kumubwira ati: “Nta cyo unsubiza? Ese ntuzi ko mfite ububasha bwo kukurekura cyangwa bwo kukubamba ku musaraba?” 11 Yezu aramusubiza ati: “Nta bubasha na buke wari kuba umfiteho iyo utabuhabwa n'Imana. Noneho rero uwangambaniye kuri wowe agusumbije icyaha.” 12 Guhera ubwo Pilato akora uko ashoboye ngo amurekure, ariko Abayahudi bararangurura bati: “Nurekura uwo muntu uraba utari incuti y'umwami w'i Roma. Uwigira umwami wese aba arwanya umwami w'i Roma.” 13 Pilato abyumvise atyo asubiza Yezu hanze, yicara ku ntebe ahantu hirengeye hitwa ku Muteguro w'Amabuye, mu kinyarameya hakitwa Gabata. 14 Ubwo hari mu masaa sita ku munsi w'imyiteguro ya Pasika y'Abayahudi. Abwira Abayahudi ati: “Dore umwami wanyu!” 15 Ariko bo bararangurura bati: “Mukureho! Mukureho! Mubambe ku musaraba!” Pilato arababaza ati: “Ese mbambe umwami wanyu?” Abakuru bo mu batambyi barasubiza bati: “Nta mwami tugira utari umwami w'i Roma.” 16 Ni bwo Pilato amubahaye kugira ngo bamubambe.

Yezu abambwa ku musaraba

Nuko bafata Yezu baramujyana. 17 Agenda yitwariye umusaraba agana ahantu hitiriwe igihanga, mu giheburayi hakitwa Gologota. 18 Aho ni ho bamubambye ku musaraba abambanwa n'abandi babiri, umwe hino undi hirya naho Yezu ari hagati yabo. 19 Pilato yari yandikishije itangazo arishyira ku musaraba, rivuga ngo: “Yezu w'i Nazareti, Umwami w'Abayahudi”. 20 Abayahudi benshi basoma iryo tangazo, kuko aho Yezu yari abambwe hari hafi y'Umurwa, kandi itangazo ryari ryanditswe mu giheburayi no mu kilatini no mu kigereki. 21 Nuko abakuru bo mu batambyi b'Abayahudi babwira Pilato bati: “Wikwandika ngo ‘Umwami w'Abayahudi’, ahubwo wandike uti: ‘Uyu muntu yiyise umwami w'Abayahudi’.” 22 Pilato arabasubiza ati: “Icyo nanditse nacyanditse.” 23 Abasirikari bamaze kubamba Yezu ku musaraba, bafata imyambaro ye bayigabanyamo imigabane ine, buri wese abona uwe hasigara ikanzu ye gusa. Iyo kanzu ntiyari ifite uruteranyirizo, ahubwo yari iboshywe yose kuva hejuru kugeza hasi. 24 Nuko baravugana bati: “Twe kuyicamo ibice, ahubwo reka tuyifindire turebe uwo iri buherereho.” Kwari ukugira ngo bibe nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Bigabanyije imyambaro yanjye, umwenda wanjye barawufindira.” Nguko uko abasirikari babigenje. 25 Iruhande rw'umusaraba wa Yezu hari hahagaze nyina, hamwe na nyina wabo Mariya muka Kilopa na Mariya w'i Magadala. 26 Nuko Yezu abonye nyina, na wa mwigishwa yakundaga ahagaze hafi aho, abwira nyina ati: “Mubyeyi, nguwo umuhungu wawe!” 27 Abwira n'uwo mwigishwa ati: “Nguwo nyoko!” Nuko guhera icyo gihe uwo mwigishwa amujyana iwe.

Urupfu rwa Yezu

28 Nyuma y'ibyo, Yezu amenye ko byose birangiye kugira ngo bibe nk'uko Ibyanditswe bivuga, aravuga ati: “Mfite inyota.” 29 Ikibindi cyuzuye divayi isharira cyari giteretse aho. Nuko bafata icyangwe bagihambira ku gati kitwa hisopo, bacyinika muri iyo divayi bakimushyira ku munwa. 30 Yezu amaze kunyunyuza iyo divayi isharira, aravuga ati: “Birarangiye!” Nuko yubika umutwe, avamo umwuka.

Yezu bamutoboza icumu mu rubavu

31 Kuko wari umunsi w'imyiteguro y'isabato, Abayahudi basaba Pilato kubavuna amaguru ngo babamanure, kugira ngo imirambo yabo itaguma ku misaraba ku isabato, kandi iyo sabato ari umunsi mukuru. 32 Nuko abasirikari baraza, bavuna amaguru y'umuntu wa mbere n'ay'uwa kabiri bari babambanywe na Yezu, 33 ariko bageze kuri Yezu basanga amaze gupfa, ntibirirwa bamuvuna amaguru. 34 Ahubwo umwe mu basirikari amutoboza icumu mu rubavu, muri ako kanya havamo amaraso n'amazi. 35 Uwabyiboneye ni we ubihamya kandi ibyo ahamya ni iby'ukuri. Uwo azi ko ibyo avuga ari ukuri kugira ngo namwe mubyemere. 36 Ibyo bintu byabereyeho kugira ngo bibe nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Nta gufwa rye na rimwe rizavunwa.” 37 Kandi ahandi havuga ngo: “Bazitegereza uwo batoboye.”

Umurambo wa Yezu ushyirwa mu mva

38 Hanyuma y'ibyo haza uwitwa Yozefu ukomoka mu mujyi wa Arimateya, wari umwigishwa wa Yezu rwihishwa abitewe no gutinya Abayahudi. Nuko asaba Pilato uburenganzira bwo gutwara umurambo wa Yezu, Pilato aramwemerera maze araza arawujyana. 39 Nikodemu wigeze gusanga Yezu nijoro na we araza, azana imibavu ivanze n'amakakama ahumura neza, ipima nk'ibiro mirongo itatu. 40 Bombi bajyana umurambo wa Yezu, bawuhambira mu myenda hamwe n'iyo mibavu nk'uko Abayahudi babigenza bahamba. 41 Hafi y'aho yabambwe hari ubusitani burimo imva nshya itigeze ihambwamo. 42 Kubera ko wari umunsi w'imyiteguro y'isabato kandi iyo mva ikaba yari bugufi, baba ari ho bashyingura Yezu.

Yh 20

Kuzuka kwa Yezu

1 Ku cyumweru ari wo munsi wa mbere, Mariya w'i Magadala aza ku mva bwenda gucya, abona ibuye ryavanywe ku mva. 2 Nuko ariruka asanga Simoni Petero na wa mwigishwa wundi Yezu yakundaga, arababwira ati: “Bavanye databuja mu mva kandi ntituzi aho bamushyize.” 3 Petero ahagurukana na wa mwigishwa wundi bajya ku mva. 4 Bombi bariruka ariko wa mwigishwa wundi asiga Petero, amutanga kugera ku mva. 5 Arunama abona imyenda irambitse aho, ariko ntiyinjiramo. 6 Simoni Petero na we aba arahageze yinjira mu mva, abona imyenda irambitse aho 7 n'igitambaro cyari gitwikiriye umutwe wa Yezu kitari hamwe n'indi myenda, ahubwo kiri ukwacyo kizinze. 8 Nuko wa mwigishwa wundi wageze ku mva bwa mbere na we arinjira, abonye ibyo yemera ko Yezu yazutse. 9 Bari batarasobanukirwa Ibyanditswe bivuga ko agomba kuzuka. 10 Nuko abo bigishwa bisubirira imuhira.

Yezu abonekera Mariya w'i Magadala

11 Mariya yari ahagaze hafi y'imva arira. Akirira arunama areba mu mva 12 maze abona abamarayika babiri bambaye imyambaro yera bicaye aho umurambo wa Yezu wari uri, umwe yicaye aho umutwe wari uri undi aho ibirenge byari biri. 13 Baramubaza bati: “Wa mugore we, urarizwa n'iki?” Arabasubiza ati: “Ni uko batwaye umurambo wa databuja, kandi sinzi aho bawushyize.” 14 Amaze kuvuga atyo ahindukiye ngo arebe inyuma, abona Yezu ahagaze aho ariko ntiyamenya ko ari we. 15 Yezu aramubaza ati: “Wa mugore we, urarizwa n'iki? Urashaka nde?” Mariya akeka ko ari ushinzwe ubusitani, ni ko kumubwira ati: “Nyabuneka, niba ari wowe watwaye umurambo, mbwira aho wawushyize maze nywujyane.” 16 Yezu aramubwira ati: “Mariya we.” Mariya arahindukira amubwira mu kinyarameya ati: “Rabuni!” (Bisobanurwa ngo “Mwigisha”). 17 Yezu aramubwira ati: “Wishaka kungumana kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data! Ahubwo genda usange abavandimwe banjye, ubabwire ko ngiye kuzamuka nkajya kwa Data ari we So, nkajya ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.” 18 Mariya w'i Magadala aragenda abwira abigishwa ati: “Niboneye Nyagasani!” Nuko abatekerereza ibyo yamubwiye.

Yezu abonekera abigishwa be

19 Nuko kuri uwo munsi bugorobye, ku cyumweru (ari wo munsi wa mbere), abigishwa ba Yezu bari bateraniye mu nzu, bakinze inzugi babitewe no gutinya Abayahudi. Yezu araza ahagarara hagati yabo arababwira ati: “Nimugire amahoro!” 20 Amaze kuvuga atyo abereka ibiganza bye no mu rubavu rwe. Abigishwa babonye Nyagasani barishima cyane. 21 Ababwira ubwa kabiri ati: “Nimugire amahoro! Uko Data yantumye ni ko nanjye mbatumye.” 22 Amaze kuvuga atyo abahumekeraho ati: “Nimwakire Mwuka Muziranenge! 23 Abo muzababarira ibyaha bose bazaba babibabariwe, kandi abo mutazabibabarira bazaba batabibabariwe.”

Yezu abonekera Tomasi

24 Ariko Tomasi witwaga Didimo umwe mu bigishwa cumi na babiri, ntiyari kumwe na bo igihe Yezu yazaga. 25 Nuko abandi bigishwa baramubwira bati: “Twabonye Nyagasani!” Tomasi arababwira ati: “Nintabona imyenge y'imisumari mu biganza bye ngo nshyiremo urutoki, kandi ngo nshyire n'ikiganza mu rubavu rwe sinzabyemera.” 26 Nuko iminsi umunani ishize na bwo abigishwa ba Yezu bari muri ya nzu, noneho na Tomasi ari kumwe na bo. Yezu aza inzugi zikinze, ahagarara hagati yabo aravuga ati: “Nimugire amahoro!” 27 Abwira Tomasi ati: “Shyira urutoki aha ngaha, witegereze ibiganza byanjye kandi ushyire n'ikiganza cyawe mu rubavu rwanjye. Nuko ureke gushidikanya ahubwo unyemere!” 28 Tomasi aramusubiza ati: “Mwami wanjye! Mana yanjye!” 29 Yezu aramubwira ati: “Unyemejwe n'uko umbonye. Hahirwa abanyemera kandi batambonye.”

Intego y'iki gitabo

30 Yezu ari kumwe n'abigishwa be yakoze n'ibindi bitangaza byinshi bimuranga, bitanditswe muri iki gitabo. 31 Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwemere yuko Yezu ari Kristo Umwana w'Imana, kandi ngo nimumwizera muherwe ubugingo muri we.

Yh 21

Yezu abonekera abigishwa barindwi

1 Nyuma y'ibyo Yezu yongera kubonekera abigishwa be ku nkombe z'ikiyaga cya Tiberiya. Dore uko byagenze: 2 abari bahari ni Simoni Petero na Tomasi witwaga Didimo, na Natanayeli ukomoka i Kana ho muri Galileya na bene Zebedeyi bombi, n'abandi bigishwa ba Yezu babiri. 3 Simoni Petero arababwira ati: “Ngiye kuroba.” Baramusubiza bati: “Reka tujyane!” Nuko baragenda bajya mu bwato, barara ijoro ariko ntibagira icyo bafata. 4 Mu gitondo cya kare Yezu yari ku nkombe, ariko abigishwa ntibamenya ko ari we. 5 Nuko arababaza ati: “Yemwe, hari icyo mwafashe?” Baramusubiza bati: “Habe na busa!” 6 Arababwira ati: “Nimuterere umutego iburyo bw'ubwato murayafata.” Nuko babigenza batyo, maze ntibabasha gukurura umutego kubera ubwinshi bw'amafi bari bafashe. 7 Wa mwigishwa Yezu yakundaga abwira Petero ati: “Ni Nyagasani!” Simoni Petero yumvise ko ari Nyagasani, ahita akenyera kuko yari yiyambuye, maze arasimbuka agwa mu mazi. 8 Abandi bigishwa baza mu bwato, bagera ku nkombe bakurura umutego wuzuye amafi. Ntibari kure y'inkombe bari nko muri metero ijana. 9 Bageze imusozi bahasanga amakara yaka, yokejweho ifi n'umugati. 10 Yezu arababwira ati: “Nimuzane ku mafi mumaze gufata.” 11 Simoni Petero asubira mu bwato, akurura wa mutego wuzuye amafi manini ijana na mirongo itanu n'atatu, kandi nubwo yari menshi atyo umutego ntiwacika. 12 Yezu arababwira ati: “Nimuze mufungure!” Nta n'umwe mu bigishwa be wubahutse kumubaza ati: “Uri nde?” Bari bamenye ko ari Nyagasani. 13 Yezu araza afata umugati arawubahereza, abahereza n'amafi. 14 Ubwo bwari ubwa gatatu Yezu abonekera abigishwa be amaze kuzuka.

Yezu na Petero

15 Nuko bamaze gufungura Yezu abaza Simoni Petero ati: “Simoni mwene Yohani, urankunda kuruta aba?” Aramusubiza ati: “Yego Nyagasani, uzi ko ngukunda.” Yezu ati: “Ragira abana b'intama banjye!” 16 Yongera kumubaza ubwa kabiri ati: “Simoni mwene Yohani, urankunda?” Aramusubiza ati: “Yego Nyagasani, uzi ko ngukunda.” Yezu ati: “Ragira intama zanjye uziteho!” 17 Yongera kumubaza ubwa gatatu ati: “Simoni mwene Yohani, urankunda?” Petero aterwa agahinda n'uko Yezu amubajije ubwa gatatu ati: “Urankunda?” Ni ko kumubwira ati: “Nyagasani, uzi byose, uzi ko ngukunda.” Yezu aramubwira ati: “Ragira intama zanjye! 18 Ndakubwira nkomeje ko igihe wari ukiri umusore, warikenyezaga ukajya aho wishakiye, ariko numara gusaza uzajya urambura amaboko undi muntu agukenyeze, kandi akujyane aho udashaka.” 19 Yavugiye atyo kugira ngo yerekane urwo Petero azapfa rugahesha Imana ikuzo. Amaze kuvuga atyo aramubwira ati: “Nkurikira!”

Yezu na wa mwigishwa yakundaga

20 Petero akebutse abona wa mwigishwa Yezu yakundaga abakurikiye. Uwo ni umwe wari wegamye mu gituza cya Yezu cya gihe bari ku meza, akamubaza ati: “Nyagasani, ni nde uri bukugambanire?” 21 Petero amubonye abaza Yezu ati: “Naho se Nyagasani, uyu we bite?” 22 Yezu aramusubiza ati: “Niba nshaka ko abaho kugeza aho nzazira bigutwaye iki? Wowe nkurikira!” 23 Nuko iyo nkuru ikwira mu bavandimwe yuko uwo mwigishwa atazapfa. Ariko Yezu ntiyavugaga ko atazapfa, ahubwo yaravuze ati: “Niba nshaka ko abaho kugeza aho nzazira bigutwaye iki?” 24 Uwo mwigishwa ni we ubwe uhamya ibyo, ni na we wabyanditse kandi tuzi ko ibyo ahamya ari ukuri.

Umwanzuro

25 Hariho n'ibindi byinshi Yezu yakoze. Uwabyandika byose uko bingana, ngira ngo ibitabo byakwandikwa byasaguka isi.